Kamonyi: Kutagira amazi meza mu murenge wa Rugarika bikomeje kuba agatereranzamba

Mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rugarika, impungenge ni zose ku baturage bavuga ko kutagira amazi meza biri mu bibakururira indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi, Baratakambira ubuyobozi ngo bubahe amazi meza.

Kigese ni kamwe mu duce tugize umurenge wa Rugarika, ni akagari kandi gatuwe cyane dore ko hari ibice bitandukanye akarere kageneye imiturire y’ikitegererezo, ni agace gafite ibigo by’amashuri ndetse n’ikigo nderabuzima, hari santere z’ubucuruzi ariko nta mazi meza aharangwa.

Abaturage batari bacye baganiriye n’intyoza.com batangaza ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza, bavuga ko bavoma amazi mabi yo mu migende, mubishanga ndetse hari n’abavoma amazi ya Nyabarongo kandi yose bakayakoresha mu mirimo ya buri munsi harimo no kuyanywa.

Umwe mubo twasanze bavoma amazi yo mu gishanga ku muhanda uva Bishenyi wambuka werekeza Rugarika, avuga ko nta buzima bwiza bafite kuva nta mazi meza. Agira ati:” aya mazi tuvoma hano niyo tunywa, niyo twoga, dutekesha ni nayo dukoresha imirimo yose idusaba amazi, rero turahangayitse kugeza igihe natwe tuzaba nk’abandi tugahabwa amazi meza.”

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko iki kibazo cy’uko abaturage ba Rugarika badafite amazi meza kizwi ndetse ko hari gushakishwa uburyo cyabonerwa igisubizo nubwo nta gihe kizwi atangaza.

Aha ni hamwe muho abaturage bavoma amazi bavuga ko banywa ndetse bagakoresha byose.

Agira ati:” Tugiye kwihutisha, hari sosiyete twakoranaga yahagaritswe duhindura iyindi ari nacyo cyakemuye ikibazo cyo mu murenge wa Rukoma, ubwo mperuka muri Kigese icyo kibazo bakingejejeho ariko ntabwo umuntu yahita avuga ngo ejo ejobundi baraba bayabonye, ahubwo ni ukureba ukuntu iyi Sosiyete nshyashya turimo gukorana ijya ireba imiyoboro y’amazi yakurikirana, ariko iki gice cya Rugarika tugifite ku mutima mu gukemura ibibazo by’amazi. Nta gihe twahita dutangaza kuko tugomba no kubanza kubonana na komite ishinzwe amazi.”

Umurenge wa Rugarika, ibice byawo bitandukanye usanga abaturage bataka kutagira amazi meza, haba aha muri Kigese, haba ndetse n’abatuye Kiboga mu kagari ka Nyarubuye n’ahandi, bakomeje gutakambira ubuyobozi babusaba kubaha amazi meza bityo bagatandukana n’indwara baterwa no gukoresha amazi mabi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →