Kamonyi: Urwicyekwe mu bayobozi mu kudatanga amakuru ruragana mu marembera

Nyuma y’amahugurwa yateguwe na RGB na RMC ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, agahabwa inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’ibanze mu karere ka Kamonyi, ubu ngo gutanga no kubona amakuru bigiye kuba intego.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 mu cyumba cy’ibiro by’akarere ka Kamonyi, habereye amahugurwa ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB gifatanije n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, nyuma y’amahugurwa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko gutanga amakuru bigiye kuba intego ndetse bigakuraho urwicyekwe mu bayobozi n’abanyamakuru.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko aya mahugurwa agiye kubafasha muri byinshi nyuma yo gusobanukirwa neza n’ibikubiye muri iri tegeko Nomero 04/ 2013 ryo kuwa 08 /02/ 2013 ryerekeye kubona amakuru.

Udahemuka agira ati:” Itegeko ryo rirasobanutse, hari amakuru agomba gutangwa hari n’andi itegeko rivuga ko atari ngombwa ko atangwa cyangwa se agatangwa n’izindi nzego, aha rero biradufasha no guca urwicyekwe hagati y’abayobozi n’abanyamakuru no kwitana ba mwana. Ntabwo twifuza abayobozi batibonamo abanyamakuru, Abayobozi bacu kimwe natwe tuyobora akarere twiteguye kujya dutanga amakuru, haba hakenewe no kugira ngo abayobozi basobanukirwe kuri ririya tegeko ryo gutanga amakuru cyangwa kuyabona.”

J.Paul Ibambe, umukozi wa RMC yigisha ku itegeko ryerekeye kubona amakuru.

Udahemuka, akomeza avuga ko kuba hari bamwe mu bayobozi badatanga amakuru mu gihe bayasabwe kenshi ngo biterwa no kudasobanukirwa ndetse n’ubumenyi bucye. Agira ati:” Harimo n’ubumenyi bucye no kudasobanukirwa, ni nayo mpamvu aya mahugurwa aba ari ngombwa. Ubundi mu nshingano z’umuyobozi harimo gutangaza ibyo dukora, umuyobozi agomba kubona umunyamakuru nkuje kumubaza ibyo akora atari ukumubona nk’uje ku mushinja.”

Jean Paul Ibambe, umukozi w’urwego rw’abanyamaukuru bigenzura RMC akaba yatanze ikiganiro ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, avuga ko imwe mu mpamvu yo kwigisha kuri iri tegoko ishingiye ku bukangurambaga bugamije gutuma abantu bamenya neza ibyo iri tegeko risobanuye.

Agira ati:” Amakuru menshi burya aba afitwe n’inzego z’ubuyobozi, n’abayobozi, akenshi rero duhuza abanyamakuru n’abayobozi tukaganira kuri iri tegeko tukaribasobanurira, bakaryumva ndetse haba hari ahari ibibazo hakaganirwa ku buryo imikoranire yaba myiza kugira ngo ibyo bibazo bye kubaho, itegeko rikurikizwe uko ryanditse, uko biteganijwe.”

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku itegeko ryerekeye kubona amakuru.

Aya mahugurwa yagenewe ubuyobozi bw’inzego zibanze cyane ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bakozi mu nzego zitandukanye z’imiromo mu karere barimo n’umuyobozi w’akarere nk’umuvugizi wako n’abo bayoborana. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 10 muri 12 ntibahabonetse, umuyobozi w’akarere avuga ko bari mu kandi kazi ko intumwa bohereje zibasobanurira, asaba kandi ko iri tegeko habaho ukumanuka rikigishwa kugera ku rwego rw’umudugudu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →