Mobicash: Bamwe mu bakozi bayo bishyuza amafaranga y’umurengera abaturage

Mu gihe Leta y’u Rwanda yegereje abaturage serivise ikanaha bamwe mu bikorera ububasha bwo gufasha kwishyura zimwe muri serivise za Leta, harakemangwa imikorere idahwitse ya bamwe mu bakozi ba Mobicash mu kwishyuza amafaranga y’umurengera abaturage.

Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2017 ahagana saa sita z’amanywa, umwe mu bakozi (abo bita aba Agents) wa Mobicash ukorera Kacyiru ahateganye n’aho abagenzi bategera imodoka (Gare) yishyuje nkana amafaranga y’umurengera umuturage wari ugiye kwishyura urwandiko rw’abajya mu mahanga (PassPort).

Uyu mukozi, ubwo umuturage yamuganaga ngo amufashe mbere yo kujya ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka gusaba uru rwandiko, nk’umwe mu bakozi ba Mobicash ufasha abaturage mu kwishyura serivise cyane abagana ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, yamusabye ko amwishyura ibihumbi 55 harimo ibihumbi 50 bya PassPort hanyuma Bitanu birengaho ngo bikaka ibya Serivise araba amukoreye.

Ubwo uyu muturage yabwiraga uyu mukozi wa Mobicash ko amwishyura ariko akamuha inyemezabwishyu, yabwiwe ko byari uburyo bwo kumufasha ko niba yumva atabishobora kwishyura ayo mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5000 arenga ku ya Passport asanzwe yajya kwishyurira kuri Banki ya Kigali (BK) ari nabwo umuturage yahise agenda ajya kwishyurira kuri Banki.

Ikinyamakuru intyoza.com ubwo cyamenyaga iyi nkuru twashatse kumenya uko iyi serivise umuturage yasabaga ubundi yagombaga kwishyurwa maze dusanga ku biciro byateganijwe na Mobicash yagombaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda 1000 bivuze ko umukozi wa Mobicash yashakaga inshuro eshanu z’ateganijwe.

Agnes, umukozi wa Mobicash ushinzwe aba bakozi nkuko yabitangarije intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa, yavuze ko ibyakozwe n’uyu mukozi bitemewe ko ndetse bagiye kumufatira ibyemezo cyane ko ngo atari ubwa mbere avuzweho ikibazo nk’iki cyo kwishyuza amafaranga y’umurengera abaturage cyane abagana ibiro by’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →