Gatsibo: Abantu 27 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo hafatiwemo abantu 27 bacukuraga ku buryo butemewe n’amategeko amabuye y’agaciro ya gasegereti mu mirenge ya Rwimbogo na Muhura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko byabaye ku matariki ya 7 n’iya 8 Gashyantare 2017 nyuma y’uko abaturage bahaye Polisi amakuru yerekeranye n’ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Abafashwe bajyanywe mu kigo cya Mugera aho baherewe ubutumwa bujyanye no kubakangurira kureka ubwo bucukuzi ndetse banasobanurirwa ububi bwabwo.

IP Kayigi yagize ati:” Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kurengera ibidukikije barakorana cyane haba mu bukangurambaga ndetse no mu bindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije”.

“Gufata abangiza ibidukikije ndetse no kubashyikiriza ubutabera nabyo birakorwa, ariko icy’ingenzi dukora ni ukwigisha no gusobanurira abaturage ibibi byo kwangiza ibidukikije no kubabwira ko hariho amategeko ahana ababyangiza”.

IP Kayingi yibukije ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa hakurikijwe amategeko arengera ibidukikije ndetse n’abacukuzi bakaba baba bagomba kugira ibyangombwa bibemerera gukora uwo murimo.

Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu buri muntu wese aba akwiye gutanga amakuru y’abantu bacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

IP kayigi yavuze kandi ko gucukura amabuye y’agaciro bidakorwa n’umuntu ubonetse wese kuko bisaba ubumenyi bwihariye. Yavuze ko iyo bikozwe nabi aribwo usanga hazamo ingorane zitandukanye harimo no gutakaza ubuzima kuri bamwe nk’igihe ibirombe byabagwiriye.

Yakomeje avuga kandi ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakora ubukangurambaga hirya no hino hagamijwe gukangurira abaturage ububi bwo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe cyane cyane ahantu hatateganyirijwe ibyo bikorwa.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buhanwa n’ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igifungo gishobora kurenga umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 3 n’10

Mu mwaka w’2015, Polisi y’u Rwanda yashyizeho Ishami rishinzwe kurengera ibidukikije no kureba ko amategeko arengera ibidukikije yubahirizwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →