Umugabo yafashwe na Polisi agerageza gutanga ruswa nyuma yo gutsindwa ikizamini

Umugabo witwa Hakizimana Munyarugamba afunzwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kugerageza guha ruswa umupolisi ubwo yatsindwaga ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspect of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” nyuma yo kubwirwa ko atsinzwe ikizamini, yagerageje amayeri y’uko yabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga maze afata amafaranga ayaha umupolisi ngo amushyire ku rutonde rw’abatsinze ikizamini”.

CIP Kabanda yakomeje avuga ko umugambi we utamuhiriye kuko yahise afatwa. Yasabye abaturage guca ukubiri na ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese wagerageza kuyitanga.

Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibi bya ruswa n’ibindi.”

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yibandaho, akaba ari muri urwo rwego yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →