Isoko rya Kamuhanda ritagira ubwiherero ni ikibazo gikomeje kubera abarirema agatereranzamba, abarituriye nabo baratabaza ku bw’umwanda uva mu bwiherero buhasanzwe bwamaze kuzura batinya kuba bakwandura indwara zituruka ku mwanda.
Isoko rya Kamuhanda, rirema buri cyumweru rikitabirwa n’abantu batari bacye baturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka Kamonyi ndetse n’abandi barimo abanyakigali. Iri soko nta bwiherero buzima rifite, hashize igihe ubuhari bivugwa ko bwuzuye aho burangwa n’umwanda ubuzengurutse kuko nta muntu wo kubwitaho.
Abarema iri soko rya Kamuhanda, abaganiriye n’intyoza.com, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba isoko rihuza abantu benshi bavuye hirya no hino nta bwiherero rigira, bibaza icyabuze n’icyo ubuyobozi buhari bubamariye mu gihe bishyura imisoro n’amafaranga y’isuku ariko ntibashobore kugira ubwiherero.
Abaturiye iri soko nabo by’umwihariko kugice ubu bwiherero buherereyemo dore ko bwegereye uruganda rutunganya akawunga, akabari ndetse n’ingo z’abaturage, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko bashobora kwandura indwara ziterwa n’umwanda bataretse umunuko n’amasazi ava ahari ubu bwiherero.
Umwe mu bacuruzi urema iri soko kenshi kubera kuricururizamo caguwa, yabwiye intyoza.com ko baterwa akababaro no kutagira ubwiherero mu isoko rigari rihuza abantu mu gihe batanga imisoro n’amafaranga y’isuku. Agira ati:” Nta bwiherero buba hano, niyo ushatse kujya ku bwiherera urinda kujya gusembera hakurya y’umuhanda kuri kaburimbo mu baturage, nta suku ihari imyanda yose y’abantu iri inyuma.”
Umubyeyi w’umu mama umaze imyaka isaga itanu acururiza muri iri soko, yabwiye intyoza.com ko ubwiherero buhari bwamye burangwa n’umwanda kuko ngo ntawo kubwitaho bwigeze, avuga ko babuze n’uwabwegurirwa nibura ngo abugirire isuku bajye bishyura ariko barindwe umwanda. Avuga ko aho bigeze nta muntu ukibwinjiramo ko ahubwo usanga abantu ngo niba ari ukwikinga ijoro ngo baragenda umwanda bakawushyira hanze aho kuburyo ntawe ushobora kuyijyamo.
Umwe mu baturiye hafi y’iri soko, yatangarije intyoza.com ko bajya batekereza ko nta buyobozi buhari kuko ngo habuze uza nibura ngo afate icyemezo cyo gushaka rwiyemezamirimo nibura ngo yegurirwe ubwiherero abutunganye wenda ababukoresha bajye bamwishyura, avuga kandi ko nk’abahaturiye banahangayikishijwe no kuba bashobora kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda, avuga ku munuko n’amasazi bihava, impungenge kubavoma amazi ari munsi y’aha aho ngo ashobora kumanukiramo umwanda uhava mu gihe imvura yaguye.
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ku murongo wa terefone yatangarije intyoza.com ko ikibazo bakizi ko ndetse barimo gushaka igisubizo. yagize ati:” Kiriya kibazo turimo turakigira hamwe mu rwego rw’isuku na ririya soko n’uburyo ryatunganywa cyangwa se tukareba icyakorwa. Kuvugurura isoko bizajyana no kuvugurura ubwiherero, turimo turabirebera hamwe na njyanama n’abandi dufatanya kuyobora.”
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com