Imikwabu yakozwe hirya no hino mu gihugu yafatiwemo ibiyobyabwenge na magendu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu.

Uwitwa Ntirenganya Jean Claude yafatiwe mu murenge wa Gahara, ho muri Kirehe afite magendu y’amakarito 16 n’amacupa 12 bya Novida.

Muri Gicumbi hafatiwe Niyigena Emmanuel na Ntireganya Jean Baptiste bafite amakarito 16 ya Chief Warage. Bafatiwe mu murenge wa Bwisige.

Uwarurama Emmanuel yaguwe gitumo mu murenge wa Mukingo, ho mu karere ka Nyanza arimo guteka Kanyanga. Yafatanywe litiro 500 za Muriture, litiro eshanu za Kanyanga, n’ingunguru ebyiri yakoreshaga mu kuyiteka. Na none uwitwa Sembeba Joseph yafatanywe litiro 100 za Muriture.

Mu karere ka Huye hafatiwe Ngenzo Fulgence na Habineza Faustin bafite udupfunyika 34 tw’urumogi. Aba bombi bafatiwe mu murenge wa Ngoma. Mu murenge wa Gishamvu, mu rugo rwa Bendo Emmanuel hafatiwe litiro 240 za Muriture; mu gihe mu nzu ya Hahirwabitonda hafatiwe litiro 230 za Muriture. Aba bombi baracyashakishwa kubera ko batari mu ngo zabo ubwo Polisi yafaraga ibi biyobyabwenge.

Izi litiro za Muriture zisaga 1000 zikimara gufatwa, zahise zangizwa. Ibikorwa byo kuzangiza byabanjirijwe no gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.

Mu kiganiro yagiranye n’abatuye umurenge wa Ngoma (Huye), Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, Chief Inspector of Police (CIP) Protais Rwiyemaho yababwiye ati:”Igihe cyose dufashe inzoga zitemewe ndetse n’ikindi kinyobwa kitemewe gucuruzwa mu Rwanda tubijyana mu isuzumiro, twasanga birengeje igipimo (Methanol) cya 0.5; kigafatwa nk’ikiyobyabwenge. Duhita dukorera dosiye uwabifatanywe, tukayishyikiriza Ubushinjacyaha.”

Yababwiye kandi ati:” Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’umuntu wabinyoye; hanyuma akora ibyo atatekerejeho kuko nta bwenge aba afite.”

Rwiyemaho yongeyeho ko kubyishoramo bitera ubukene, kubera ko iyo bifashwe birangizwa; uwo babifatanye agafungwa, kandi agacibwa ihazabu.

Yasoje ubutumwa bwe abasaba kutishora mu biyobyabwenge, no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo; batanga amakuru atuma ababikora bafatwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →