Mu gihe kitageze ku masaha 24 agize umunsi mu karere ka Kamonyi hangijwe ibiyobyabwenge, umugore yatawe muri yombi na Polisi azira guhinga ibiyobyabwenge(Urumogi).
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017 ahagana saa tanu z’amanywa, mu murenge wa Nyarubaka ho mu kagari ka Kambyeyi umudugudu wa Nyagihamba, umugore witwa Mukamazimpaka Brigitte w’imyaka 35 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi aho akurikiranyweho guhinga urumogi.
Nyiramana Gaudence, umukozi w’umurenge wa Nyarubaka akaba ariwe ubu wasigariyeho Gitifu uri mu kiruhuko, yatangarije intyoza.com ko amakuru y’ifatwa ry’uyu mugore Mukamazimpaka Brigitte ari impamo, gusa ngo bamenye amakuru y’ifatwa rye yamaze gutwarwa na Polisi aho basanze ahinga urumogi iwe mu kizu cyasakambutse batabagamo.
Nyiramana, avuga ko nubwo nk’ubuyobozi bw’umurenge amakuru y’uko ahinga urumogi batari bayazi ndetse no kumenya ko yafashwe bakaba babimenye nyuma y’uko atabwa muri yombi na Polisi ngo n’ubundi icyo bari bazi ni uko umugabo w’umwinjira afite afunzwe azira ibiyobyabwenge (Urumogi).
Itabwa muri yombi ry’uyu mugore Mukamazimpaka, rije rikurikira iyangizwa ry’ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 15 ryabereye muri aka karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 gashyantare 2017 ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba. Ni nyuma kandi y’uko Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yari yabwiye abaturage ubwo hangizwaga ibiyobyabwenge ko ababikoresha, ababitunda, ababicuruza ko nta mwanya bafite ko bahagurukiwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com