Polisi y’u Rwanda iraburira abatanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, kuwa gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2017 yafashe umugore ukekwaho kugerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ngo amufashe kurubona.
Uyu mugore witwa Tuyizere Claudine w’imyaka 33 ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, yafashwe ubwo yageragezaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) uwo mupolisi wakoreshaga ibizamini ngo amuhere musaza we witwa Imanishimwe Valens w’imyaka 23 uruhushya rwo gutwara moto kuko yari amaze gutsindwa ikizamini cyateganyijwe.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel kabanda, yavuze ati:”Tuzi neza ko hari bamwe mu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bajya bibwira ko bashobora guca muri izo nzira zitemewe kandi zihanwa n’amategeko bakazibona. Aba bafashwe n’abandi bafashwe mbere babigerageza bakwiye kubera abandi urugero.”
Yavuze kandi ko mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda ngo umutekano wo mu muhanda ubungwabungwe neza, harimo no guha impushya abantu batsinze neza ibizamini byagenwe.
Yakomeje avuga ati:”Abantu bamenye ko nta bundi buryo bwo kubona izo mpushya, usibye kwiyandikisha buri muntu agakora ikizamini we ubwe. Ntihazagire ubabeshya ko hari ubundi buryo wakoresha ngo uyibone, kandi uzakubwira ko hari izindi nzira, azaba akubeshya cyangwa nawe n’ubitekereza gutyo uzaba wibeshya, kuko uzafatwa nuramuka ubigerageje.”
Mu cyumweru gishize, mu karere ka Gasabo hafatiwe undi muntu ukekwaho guha ruswa y’ibihumbi ijana (100,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ngo amufashe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Undi nawe mu minsi 15 ishize yafatiwe mu karere ka Nyaruguru akekwaho guha ruswa umupolisi ngo amuhe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com