Gasabo: V/Mayor Mberabahizi mu karere ati” ukuvugira yabanje akivana kuyo aneye koko”

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aganiraga n’abaturage b’i Rutunga, yakoresheje imvugo ikarishye yibasira bamwe mu banyamakuru avuga ko batabasha “kwikura kuyo baneye”.

Raymond Mberabahizi, umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu mvugo yahuranije ubwo yaganiraga n’abaturage b’i Rutunga, mubyo yabasabye harimo no kwirinda abanyamakuru ngo badashobora kwikura kuyo baneye.

Iyi mvugo yo kwita abanyamakuru abashukanyi n’abatabasha kwikura kuyo baneye, uyu muyobozi yayikoresheje imbere y’abaturage, agira ati:” Kimwe na babandi njya numva birirwa ahangaha babashuka ngo bakora mu maradiyo ngo bazabavugira, umuntu arabavugira, umuntu ukuvugira kurenza umuyobozi w’umudugudu watoye ni inde, umuntu ukuvugira kurenza umuyobozi w’inama njyanama mwatoye ni inde, umuntu ukuvugira kurenza ubuyobozi bw’umurenge ni inde ko aribo bahawe ubwo bubasha, abandi bakaza bakabashuka ngo barabavugira ngo mukabaha 2000 ese ubundi ubwo umuntu waka 2000 yavugira umuntu yabanje we akivugira akivana kuyo aneye koko.”

Mu gihe aba baturage ngo hari umuntu wabatwaye amafaranga atari make bakusanyaga ngo bazahabwe umuriro, mu magambo yavuzwe n’uyu muyobozi imbere y’abaturage yerekanye ko uwayatwaye ari umuntu w’umugabo. Yagize ati:” Nangwa n’uriya wabatse, harya yabatwaye Miliyoni zingahe? Buriya uriya ni umuntu w’umugabo yamenya no kwivugira n’ahandi.”

Raymond Mberabahizi, umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku murongo wa terefone ngendanwa ahagana saa tatu n’iminota 17 twamuvigishije, tumaze kumubwira icyo tumushakira avuga ko ari mu nama ko aduhamagara saa tanu ariko zigeze ntiyabikora. Twongeye ku muhamagara saa tanu n’iminota 18 ntiyitaba nyuma tumuha ubutumwa bugufi tumwibutsa ariko nabwo ntabwo yabusubije. twongeye kandi ku muhamagara saa saba n’iminota 30 nabwo ntiyafata terefone, twagerageje kongera kumuha ubundi butumwa ntiyabusubiza. Mu gihe azaba ashaka kuvugisha intyoza.com amarembo aruguruye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →