Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Gishari (GIP) ryahaye impamyabumenyi imfura zaryo 161

Ku itariki 21 z’uku Kwezi, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) ribarizwa mu murenge wa Gishari, ho mu karere ka Rwamagana ryahaye Impamyabumenyi imfura zaryo 161 zarangije amasomo.

Abahawe Impamyabumenyi harimo Abapolisi b’u Rwanda 90 n’Abasivili 71. Iri Shuri ryatangiye ku wa 28 Ukuboza 2013 biturutse ku masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA).

Mu basoje amasomo harimo abize Ubwubatsi, gukora no gushyira amashanyarazi mu nyubako, no gushyira amazi mu mazu. Muri iri Shuri hatangirwa kandi amasomo y’igihe gito ajyanye no kuhira imyaka, kuyobora amazi mu mirima, kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

Uwo muhango wo guha Impamyabumenyi abarangije kwiga muri iri shuri witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier  Rwamukwaya, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi  w’Intara y’i Burasirazuba, Judith Kazayire, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro, John Bonds Bideri.

Mu ijambo rye, Rwamukwaya yabwiye abitabiriye uwo muhango; barimo Ababyeyi b’abahawe Impamyabumenyi ati,”Turishimira ko urubyiruko, ndetse n’ababyeyi benshi bamaze kumenya akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Ibi bigaragazwa n’umubare munini w’abakomeje kwitabira kubyiga; uretse ko na none umubare w’igitsinagore ukiri muto ugereranije n’igitsinagabo.”

Yongeyeho ati,”Turifuza ko ubwiyongere bw’abitabira kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bujyana n’ubwiyongere bw’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri yigisha ayo masomo, ndetse no kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ni yo mpamvu nsaba amashuri yose y’imyuga n’ubumenyingiro gushyira mu bikorwa imfashanyigisho zishingiye ku bushobozi zatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka wa 2017.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yabwiye abasoje amasomo ati:”Ibirori by’uyu munsi si ikamba ry’urugendo murangije rw’amasomo gusa; ahubwo ni itangiriro ry’imitekerereze  mishya iganisha ku kubyaza umusaruro ubumenyi muvanye muri iri shuri; bityo mwiteze imbere, muteze imbere imiryango yanyu, ndetse mugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

Mu butumwa bwe, Bideri yashimye Ubuyobozi bw’iri shuri ku ruhare rwaryo mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu; kandi abusaba gukomeza gutanga ubumenyi bufite icyo bumariye ababuhabwa.

Yabwiye abari aho ati:”Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Ibigo byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bitange ubumenyi bufite ireme, hagamijwe kugira ngo abayize babashe guhangana ku isoko ry’umurimo, ndetse babashe kwihangira imirimo, aho gutegereza kuyihabwa.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu ishyirwaho ry’iri shuri, ndetse n’inkunga idasiba kuritera.

Umuyobozi w’Agateganyo w’iri shuri, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yakomoje ku kamaro karyo agira ati:”Intego y’iri shuri ni uguteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu, ribyigisha Abapolisi n’Abasivili.Umuhango w’uyu munsi ugaragaza imbuto zaryo.”

Yahamirije abari aho ko abahawe Impamyabumenyi (161) bafite ubumenyi buhagije butuma bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo; haba mu gihugu, ndetse no muri aka karere.

Mu izina rya bagenzi be, umwe mu basoje amasomo, Karemera Richard yagize ati,”Abo turi bo uyu munsi tubikesha Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari, Ababyeyi n’Inshuti bacu. Ubufasha bwanyu, inama zanyu , ndetse n’amasengesho yanyu ntibyapfuye ubusa; ahubwo byatugiriye akamaro; kandi tuzahora tubizirikana.”

Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko bagiye guhanga udushya tuzatuma biteza imbere, ndetse banateze imbere imiryango yabo, kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →