Guhangana n’ubuhezanguni, imwe mu ngamba yasabwe n’impuguke za EAPCCO

Gushyira hamwe imbaraga mu kurandura ibikorwa by’ubutagondwa, kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yahuzaga impuguke zo mu karere k’ibihugu bihuriye kuri EAPCCO, umuryango uhuje abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu burasirazuba.

Inama y’iminsi ibiri ku kurwanya iterabwoba yarangiye kuri uyu wa gatatu taliki 22 Gashyantare 2017, aho impuguke zo mu karere zanzuye  ko ibihugu bihuriye muri EAPCCO, umuryango uhuje abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bishyira imbaraga mu kurandura ibikorwa by’ubutagondwa.

Zemeje ko, buri gihugu, gikwiye kwigisha no gukangurira abayobozi b’ibanze bacyo , imiryango itegamiye kuri Leta by’umwihariko, impuguke n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba, mu gufatanya ubukangurambaga n’ibindi bikorwa birirwanya.

Indi myanzuro irimo ko, buri gihugu gisabwa gutegura no gushyigikira amahugurwa y’abazigisha abandi ibijyanye n’imyitozo yo kurwanya iterabwoba n’uburyo mpuzamahanga bugezweho mu kongera ubushobozi mu bashinzwe umutekano; gushyiraho imitwe yihariye yo gutahura no kuburizamo ibisasu ndetse no gushyiraho ingamba zihamye mu guhanahana amakuru afite aho ahuriye n’iterabwoba.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza asoza iyi nama yagize ati:” Imwe mu mbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba ni ukumenya igihe, ahantu n’ubushobozi abakora iterabwoba bafite iyo bashaka kugira aho bagaba ibitero byabo.”

DIGP Munyuza yagize ati,”Iyi myitozo igamije kongera ubumenyi no kwihugura mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba nk’imwe mu ngamba  zafashwe n’ibihugu byo muri aka karere.”

Yakomeje avuga ko aka karere gatewe inkeke n’iterabwoba; kandi ko hadafashwe ingamba zihamye zo kurikumira umutekano wako ushobora guhungabana.

Yongeyeho ko kurwanya  ibikorwa by’iterabwoba bisaba ubufatanye mu kubitahura, kubigenza no guhanahana amakuru  ku  gihe atuma bikumirwa no gufata abafite imigambi yo kubikora.

Iyi nama ya gatatu ku kurwanya iterabwoba ihuje impuguke zavuye  mu bihugu icumi byo muri aka karere. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni. ”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →