Kamonyi: Hatunganijwe imihanda y’ahagenewe kubakwa umudugudu w’ikitegererezo

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa gashyantare 2017 ku rwego rw’akarere hatunganijwe imihanda y’ahazubakwa umudugudu w’ikitegererezo wa Mbayaya mu murenge wa Nyamiyaga.

Igikorwa cy’umuganda ku rwego rw’akarere cyakozwe mu murenge wa Nyamiyaga mu kagari ka Mbayaya umudugudu wa Nyaruhengeri, hatunganijwe imihanda y’ahagomba kubakwa umudugudu w’ikitegererezo wa Mbayaya. Uyu muganda witabiriwe n’intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Abaturage bashishikariye gukora umuganda.

Abaturage baturutse hirya no hino mu tugari tugize umurenge wa Nyamiyaga, abayobozi ku rwego rw’akarere barimo ab’ingabo na Polisi bifatanije na Depite Mukakarangwa Clautilde wari umushyitsi mukuru aho batunganije imihanda nyuma y’igikorwa cy’umuganda baganira ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano na gahunda yo kuboneza urubyaro n’ubuzima bw’imyororokere.

Depite Mukakarangwa Clautilde, yabwiye intyoza.com ko ubutumwa yazaniye abaturagege bushingiye ku gufatanya igikorwa cy’umuganda ariko kandi by’umwihariko kubakangurira kuboneza urubyaro no kubigisha ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere.

Depite Mukakarangwa, yabwiye abaturage ko muri gahunda y’Igihugu uko bigaragara umunyarwanda adashobora kugera ku iterambere afite imibereho mibi ituruka cyane cyane ku kubyara abana benshi adashoboye kurera, ibyo ngibyo bigatuma bigabanya imbaraga mu buzima bwe ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.

Abayobozi batandukanye hamwe n’abaturage mu muganda.

DPC Gisanga, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yaganirije abaturage ku kwirinda no kurwanya ruswa hamwe no kurushaho kwicungira umutekano bafatanya n’inzego za Polisi n’izindi.

DPC Gisanga, yabibukije ko Ruswa ari mbi, ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko ntawe ukwiye kwemera kuyitanga cyangwa kuyihabwa cyangwa se ngo arebere abayitanga n’abayihabwa kuko ngo yangiza uyitanga n’uyihawe idasize gusiga iheruheru umuryango mu gihe habayeho ukugerwaho n’ingaruka kuwayitaze n’uwayihawe mu gihe bafashwe bagashyikirizwa ubutabera.

DPC Gisanga, yasabye kandi abaturage by’umwihariko kurushaho gukomeza ubufatanye bugamje gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru ku gihe yafasha inzego zitandukanye zirimo Polisi y’igihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Abaturage bigishijwe ku kuboneza urubyaro n’ubuzima bw’imyororokere.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, abawitabiriye bigishijwe ndetse basobanurwa n’abaganga baturutse mu bitaro bya Remera Rukoma ibijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro n’ubuzima bw’imyororokere, bigishijwe impamvu bagomba kuboneza urubyaro ndetse basobanurirwa uburyo butandukanye bukoreshwa. Ababyifuje nyuma y’igikorwa cy’umuganda bahawe izi serivise kubuntu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →