Kamonyi: Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rurishimira ibyo rugezeho

Mu nteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, abagore barashima intambwe imaze kugerwaho mu guteza umugore imbere, basanga kandi hari byinshi bagomba kugeraho mu gihe kiri imbere.

Inteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka kamonyi yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, Abagore bamurikiwe ibyo bamaze kugeraho, ibyo bateganya ariko kandi bishimira by’umwihariko intambwe umugore agezeho mu kwiteza imbere hamwe n’uruhare agaragaza mu kubaka umuryango n’Igihugu.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byishimirwa n’uru rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi byakozwe mu mwaka ushize wa 2016 ni nko; kuba barizihije iminsi mikuru y’abagore kandi bakayitabira neza, imbaraga zashyizwe mu kwitabira umugoroba w’ababyeyi, hahuguwe abagize komite z’umugoroba w’ababyeyi harimo abagore 852 n’abagabo 579, harahijwe abanyamuryango bashya 65, hakozwe ibiganiro n’inama zitandukanye zigamije kurwanya ihohoterwa, hashimwa uruhare bagaragaje mu gutoza ibyiciro by’intore bitandukanye, hakozwe ubukangurambaga bwatumye abagore bibumbira mu matsinda 128 y’intambwe yo kwiteza imbere no gukorana n’ibigo by’imari, abagore 50 bari mu makoperative 7 mu mirenge itandukanye bahuguwe ku ikoranabuhanga  bahabwa mudasobwa 7 zo gukoresha.

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kamonyi atangiza inteko rusange y’urugaga rw’abagore.

Aba bagore bashima ko kandi bakanguriwe gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho ubu harimo abari mu buhinzi bw’urutoki n’abakora ubworozi bw’amatungo magufi atandukanye ndetse n’ubworozi bw’amatungo maremare. Abagore bagera ku bihumbi 30 bibumbiye mu makoperative 204, abagore ibihumbi 2821 batazi gusoma no kwandika bagannye amasomero, barishimira kandi ko bafite ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru muri imwe mu mirenge aho banifuza ko byakorwa muri buri murenge.

Ibikorwa byakozwe n’uru rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ni byinshi cyane, ibyo bagamije nabyo ni byinshi birimo; Kugira uruhare rugaragara mu gukomeza kubaka umuryango wimakaza umuco w’amahoro ushingiye ku ndangagaciro na kirazira, Kunoza imikorere y’umugoroba w’ababyeyi, guteza imbere imirire myiza mu muryango, kubaka umuco w’isuku imibereho myiza mu muryango, kurwanya guta ishuri kw’abana, kurwanya ubuzererezi, Gutwita kw’abangavu, imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu, kurwanya ubukene mu miryango hatozwa abawugize kwitabira umurimo, hari umuhigo kandi wo kwinjiza abagore b’abanyamuryango bashya 1000 bitarenze Werurwe 2017, Hari ukwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ibindi bikorwa byinshi bateganya.

Ibiganiro byatangiwe muri iyi nteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka kamonyi, byibanze ahanini ku bikorwa biteza imbere umugore n’iterambere ry’umuryango muri rusange, haganirwa ku gukangurira umugore kumenya guharanira uburenganzira bwe, kwita ku muryango, kurwanya ihohoterwa, kwiteza imbere aharanira kubaka umuryango w’Agaciro.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →