Kamonyi: Umugabo ukekwaho kwica umugore we akoresheje agafuni yatawe muri yombi na Polisi

Karemera Evaliste w’imyaka 40 y’amavuko akaba acyekwaho kwica umugore we akoresheje agafuni agahita ahungira mu ntara y’uburengerazuba yatawe muri yombi na Polisi.

Evaliste Karemera w’imyaka 40 y’amavuko ukekwaho kwicisha agafuni umugore we witwa Umutesi Thacienne w’imyaka 39 y’amavuko mu murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi agahita ahunga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero.

CIP Hakizimana Andree, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo aganira n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa, yatangaje ko uyu mugabo koko yishe umugore we akoresheje agafuni mu ijoro ry’itariki ya mbere Werurwe 2017.

Yagize ati:” uriya mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, avuga ngo ataha atinze mu ijoro, ndetse yigeze kuvuga ko umugore we atangiye kumwanga akaba ariyo mpamvu ataha atinze, mu ijoro ry’itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu, ahagana saa saba z’ijoro niho ibintu byamenyekanye y’uko umugore yatashye amaze gutaha baratongana, bamaze gutongana ahita afata agafuni, akamukubita mu mutwe, umugore bahita bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima ( centre de Sante) cya Rutobwe, ahageze ahita apfa kuko yari yamukomerekeje bidasanzwe.”

CIP Hakizimana, avuga ko uyu mugabo Karemera akimara kubikora ngo yahise acika aragenda, ajya mu karere ka Ngororero aho yafashwe ubu ngubu akaba ngo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyange aho bategereje kumwohereza ahabereye icyaha mu karere ka Kamonyi kugira ngo akurikiranwe.

CIP Hakizimana, yatangarije kandi intyoza.com ko uyu mugabo wishe umugore we aramutse ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo gishobora kugera kucya burundu.

CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba aho Evaliste Karemera yahungiye, ku murongo wa terefone ngendanwa yahamije amakuru y’uko Karemera Evaliste yatawe muri yombi na Polisi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyange aho bitegura kumwohereza mu karere ka Kamonyi aho yakoreye icyaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →