Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru turangije

Icyumweru gishize, amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yatambutse ku rubuga rwayo aturuka mu mpande zitandukanye z’igihugu agamije ahanini gukumira no kwirinda ibyaha hagamijwe kurinda no gusigasira umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo.

Amakuru yo mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira nk’uko biri mu ntego n’ingamba zayo kugira ngo ikomeze kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo, abanyarwanda bakaba baranamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’imikoranire yayo n’ibihugu duturanye.

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Ku itariki ya 4 Werurwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Tanzaniya IGP Ernest J. Mangu bahuriye mu nama yabereye kuri gasutamo ihuriweho n’ibihugu byombi (One Border Post), baganira ku bintu bitandukanye byatuma ibihugu byombi bikomeza kugira umutekano usesuye.

Iyi ikaba ariyo nama ya mbere ibaye kuva ibi bihugu byombi byasinyana amasezerano y’ubufatanye muri Nzeri 2012, aya masezerano akaba avuga ko ibi bihugu byombi bizajya bifatanya mu guhanahana amakuru ku banyabyaha, guhana ubunararibonye, amahugurwa, n’ibindi. Kanda hano usome amakuru yose

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma kuwa kane tariki ya 2 Werurwe yataye muri yombi uwitwa Jean Bosco Uwitonze imufatira mu murenge wa Kazo, afite  imifuka itanu y’urumogi kuri moto.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police(SSP) Janvier Mutaganda  atangaza ko Uwitonze bahimba Kigingi, yatanzweho amakuru n’irondo nyuma yo kumubona yijirana moto mu ishyamba riri hafi aho bituma bayikemanga; niko guhita bahamagara Polisi ya sitasiyo ya  Mutenderi iri hafi aho, bumvise abapolisi baje bariruka basiga moto ihambiriyeho ruriya rumogi, iby’amahirwe ariko, abanyerondo bari bamenye Uwitonze wari uyitwaye, usanzwe unazwi muri ako gace nk’umucuruzi w’urumogi, akaba yarafashwe nyuma yaho gato. Kanda hano usome amakuru yose

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Kuwa gatatu tariki ya mbere Werurwe, hakozwe ubukangurambaga icyarimwe mu mashuri atandukanye aribyo ;Ishuri ryisumbuye Marie Merci i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu  karere ka Kayonza bwatangiwe mu mashuri yisumbuye rya Mukarange na Rwimishaba, bunatangirwa mu yandi mashuri yo mu turere twa Ngororero, Karongi na Nyamagabe.

Ubu bukangurambaga bukaba bwaribanze ku kurwanya ibiyobyabwenge, ihohohterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Ibindi byizanzweho ni ukubabuza inda zidateganyijwe, ubwandu bwa virusi itera Sida ndetse n’ibindi bibazo urubyiruko rukunze guhura nabyo.

Abanyeshuri banahuguwe ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo hagamijwe kwirinda impanuka. Kanda hano usome amakuru yose

Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Mu mikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, hafashwe ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byo mu nzu.

Ibyo bikoresho byafatiwe mu murenge wa Kimirongo uri mu karere ka Gasabo no mu murenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Nyarugenge.

Mu byafashwe harimo mudasobwa 2 zigendanwa (Laptops), Inyakiramashusho zigezweho zizwi nka Flat Screens 2, Telefone zigezweho zizwi nka smartphones, n’ibindi bikoresho bihenze byo mu nzu; hagati aho abantu 14 bakaba  nabo bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yari yaratahuye muri Kigali televiziyo 106, zirimo 65 za flat screens, mudasobwa 87 na telephone zigezweho 129.

Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byarasubijwe ba nyirabyo. Kanda hano usome amakuru yose

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Ku itariki ya 2 Werurwe Polisi y’u Rwanda yafashe abitwa Nzayituriki Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko, Nzabonimpa Gratien w’imyaka 30 na Ramazani Issa w’imyaka 33 bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye, aho bakurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guha ruswa abapolisi nyuma yo gufatirwa mu makosa atandukanye yo mu muhanda.

Ramazani Issa yafatiwe mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, aho yatanze amadolari ya Amerika 10 ku ikosa ry’umuvuduko ukabije yari afatiwemo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama;

Nzayituriki Emmanuel yafatiwe mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu , akaba yaratanze amafaranga 4000 nyuma yo gufatwa atambaye umukandara wo mu modoka ndetse afite n’ipine ishaje, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mudende;

Naho Nzabonimpa yafatiwe mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe, akaba yatanze amafaranga 2000 amaze gufatwa apakiye mu buryo butemewe, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe. Kanda hano usome amakuru yose

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ku bufatanye bw’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority -RRA), hafashwe amakarito arenga 600 arimo inzoga za divayi na Whisky z’ubwoko butandukanye z’umucuruzi uzwi mu mujyi wa Kigali witwa Nkusi Godfrey, ubwo zasohokaga mu bubiko bw’ibigega bikuru by’u Rwanda (Magasins Generaux du Rwanda-MAGERWA) zidakorewe imenyekanisha, hagamijwe kunyereza imisoro.

Izi nzoga ziri mu bwoko butandukanye bugera kuri 11 zafashwe kuwa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, zirimo Black Label, Red label, Martin, Sheridan’, Moet & Chandon, na Mouton Cadet. Izindi ni KWV (Merlot), Courvoisie, Cinzano, B&G, Smirnoff na Dragon’s Back. Kanda hano usome amakuru yose

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe maze yitaba Imana

Buturaga  wari ufite imyaka 35 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe maze yitaba Imana, ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko  mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, mu rukerera rw’itariki ya mbere Werurwe 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of  Police (IP) Innocent Gasasira , yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro, arimo gasegereti, ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyari cyarafunzwe n’inzego zibishinzwe.

Yanavuze ko Buturaga  akomoka mu kagari ka Mubuga   mu murenge wa Miyove , yakoze iki gikorwa kinyuranije n’amategeko yitwikiriye ijoro ahagana saa munani z’ijoro; aho byabonywe n’abaturage bari bazindukiye mu mirimo yabo itandukanye babimenyesha Polisi.

Yavuze kandi ko uyu nyakwigendera yagwiriwe n’ibitaka bivanze n’amabuye biramukomeretsa, ndetse bituma abura umwuka, maze bimuviramo kwitaba Imana. Kanda hano usome amakuru yose

Nyamagabe: Bane bafunzwe bacyekwaho ubwambuzi bushukana

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, mu karere ka  Nyamagabe bacyekwaho gushuka umwana wajyaga ku ishuri  bakamwambura  amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Ababifungiwe ni Harerimana Sylvestre, Nizeyimana Eric, Nkwiro Jean Baptiste na Hakizimana Evariste.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko bafatiwe mu kagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gasaka ku itariki 23 Gashyantare uyu mwaka. Kanda hano usome amakuru yose

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Biciye mu muganda rusange w’ukwezi, ku itariki ya 25 Gashyantare, abaturage 2000  bo mu tugari twa Gacuriro na Kagugu bahuriye imbere y’aho sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya isanzwe ikorera ari naho hateganyijwe kuzubakwa inyubako nshya ya sitasiyo mu gutangiza igikorwa cyo kuyubaka ku mugaragaro.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond ari nawe wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Senior Superintendent (SP) Valens Muhabwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri uwo murenge.

Inyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo iherereye mu mudugudu wa Bukinanyana, akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kinyinya ari naho sitasiyo isanzwe iri, bikaba biteganyijwe ko niyuzura, ahasanzwe hakorerwa hazahindurwamo amacumbi y’abapolisi. Kanda hano usome amakuru yose

Kicukiro: Polisi yahuguye abanyeshuri bo mu bigo 41 bagize amatsinda yo gukumira ibyaha

Abanyeshuri 328 baturuka mu mashuri yisumbuye 41 yo mu karere ka Kicukiro bagize amahuriro yo gukumira ibyaha, ku itariki 26 Gashyantare bahuguwe na Polisi  ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha.

Bahuguriwe mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Kigali (IPRC Kigali), ribarizwa mu karere ka Kicukiro. Buri kigo cy’ishuri cyari gihagarariwe n’abanyeshuri umunani.

Baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uruhare rwabo mu kubikumira no kubirwanya.

Mu karere ka Kicukiro hamaze gushyirwaho amahuriro yo kurwanya ibyaha 81. 41 ari mu mashuri, 21 ni ay’abatwara abagenzi ku magare, 14 ni ay’ababatwara kuri moto, 08 yashyizweho n’abakora imirimo y’ubwogoshi no gutunganya imisatsi; naho abiri ni ay’abikorera imitwaro bashaka amafaranga (Abakarani-ngufu). Kanda hano usome amakuru yose

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare, ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bavuye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bakurikiranyweho icyaha cyo guha abapolisi ruswa.

Aberekanywe ni abafashwe bashaka  guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, cyane cyane ku makosa babaga bakoreye mu muhanda, abandi ni abayitanze ngo bashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ibizamini byo kubona impushya zitwara ibinyabiziga ; abandi ni abayihaye abapolisi ku ma sitasiyo ya Polisi atandukanye kugira ngo barekurirwe abavandimwe cyangwa  inshuti zabo zabaga zifungiwe ibyaha birimo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi byaha. Kanda hano usome amakuru yose

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →