Gufuhira umugore we, bimutaye muburoko binamutangisha akayabo k’amafaranga

Umugabo wananiwe kurinda ifuha rikabije agirira umugore we kubwo kutamwizera, yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo guhuruza abazimya umuriro akeka ko byamufasha kumenya ko umugore we atamuciye inyuma aho gutabarwa birangira ayobowe inzira igana gereza.

Umugabo utuye ahitwa Saint-Dié mu gihugu cy’ubufaransa, yatawe muri yombi na Polisi azira kubeshya abashinzwe kuzimya inkongi z’imiriro bagahurura baziko iwe hahiye kandi ari ikinyoma yahimbye ngo agamije gusuzuma niba umugore we yaba ataryamye mugituza cy’umuturanyi.

Ahagana ku isaha y’isaa kumi n’iminota mirongo itatu z’urukerera, umugabo yakoze kuri terefone y’ubutabazi, ahamagara abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro avuga ko iwe hafashwe n’inkongi ariko ngo ibi byari ikinyoma kigendereye ku kumenya niba umugore we ari murugo, ko yaba atiryamiye mugituza cy’umuturanyi kuko ngo atamushiraga amakenga kubera ifuhe.

Abashinzwe kuzimya umuriro basaga 20 nkuko tubikesha Vosgesmatin.fr, baratabaye n’ibikoresho byabo baziko bagiye kuzimya inkongi y’umuriro umugabo nawe yizeye ko mugutabara bakiza ibintu byo munzu araza kumenya niba umugore we ahari ariko bageze aho babwiwe gutabara babura icyo gukora kuko basanze babeshywe, basubirayo uko baje.

Nyuma yo kubeshya abashinzwe kuzimya inkongi z’imiriro abitewe no gufuhira umugore we, uyu mugabo yatawe muri yombi na Polisi aho igihano cyo gufungwa imyaka ibiri kimutegereje ndetse n’ihazabu y’amayero (Euro) ibihumbi 30 ni ukuvuga hafi Miliyoni 30 uyavunje mu manyarwanda agomba kumusohokamo kandi yakagombye gutunga urugo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →