U Rwanda ni ikimenyetso cy’uko Afurika yagera kuri byinshi-Minisitiri Konaté

Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali, Mammadou Ismaila Konaté, yavuze ko u Rwanda rufite byinshi Afurika yarwigiraho ndetse ko ibyo rumaze kugeraho ari ikimenyetso kigaragaza ko iyo abaturage bazi icyo bashaka bagera kuri byinshi.

Ibi Minisitiri Konaté yabivuze ubwo yasuraga ikigo Isange One Stop Center na Laboratwari y’Ubugenzacyaha ya Kigali byose biri ku bitaro bya Kacyiru, mu rugendoshuri rw’iminsi itanu arimo mu Rwanda.

Minisitiri Konaté yagize ati:” Kuri ubu, ibihugu byinshi bya Afurika byohereza ibizami bya DNA/ADN mu bihugu by’I Burayi ngo bisuzumwe, ariko hamwe na laboratwari nk’iyi, ndahamya ko tutazongera kujya mu bihugu bya kure.”

Igihe izaba yuzuye, iyi laboratwari izatanga serivisi zitandukanye mu gupima ibintu birenga 10 mu bugenzacyaha birimo DNA, uburozi, igikumwe, ibigendanye n’intwaro n’ibiturika n’ibindi.

Ibi nibyuzura kandi, byitezwe ko n’umunyarwanda usanzwe azaba afite ubushobozi bwo kubona serivisi ubundi zajyaga gukoreshwa mu bindi bihugu kandi ku mafaranga menshi.

Minisitiri Konaté agira ati:” Ni ibihugu bike cyane muri Afurika bifite laboratwari zitanga serivisi z’ubugenzacyaha z’ubwoko hafi ya bwose nk’iyi; ishyirwaho ry’iyi laboratwari mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko Afurika yagera kuri byinshi, habayeho ubushake, ntakitadushobokera.”

Muri iki kigo kirimo gusozwa, Minisitiri Konaté yari aherekejwe na Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Dr Mathias Harebamungu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali ufite icyicaro I Dakar muri Senegal; bakaba beretswe kandi basobanurirwa ibizahakorerwa n’umuyobozi w’iyi Laboratwari Commissioner of Police(CP) Daniel Nyamwasa.

Avuga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda, Minisitiri Konaté yavuze ko ibihugu byombi byibanda ku kubaka umubano kandi ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzatuma yigira kubyo u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’ubutabera cyane cyane ibyo abonye bizakoreshwa n‘ubugenzacyaha.

Iki kigo cyasuwe biteganyijwe ko kizaziba icyuho cyabonekaga mu kurinda no gukoresha ibimenyetso cy’ibyaha bitandukanye byajyaga bigira ingaruka ku myanzuro y’inkiko kuko ibisubizo kizatanga bizazifasha mu mikirize y’imanza no guha ubutabera ababukwiye.

Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyize amasomo ajyanye n’ibizakorerwa muri iki kigo mu ishuri ryayo National Police University riri I Musanze kugirango abapolisi babigireho ubumenyi cyane ibijyanye no kugaragaza ibimenyetso by’icyaha, gusesengura ibimenyetso by’aho icyaha cyabereye nk’amaraso, amacandwe, uduce tw’umubiri, ibiyobyabwenge, ibice by’intwaro, amasasu n’ibindi.

Iki kigo kizafasha gutahura no gufata abanyabyaha batandukanye hifashishijwe ibimenyetso, n’iyo haba hashize igihe kinini cyangwa bizeyeko byasibanganye, ibi bikazifashishwa kandi n’igihe baba bashyikirijwe ubutabera.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →