Huye: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amafaranga (Euro) y’amiganano

Polisi ikorera mu karere ka Huye yafashe umugore washakishwaga ku cyaha cyo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Nyiraminani Clothilde yafatiwe mu isoko ryo mu Rwabayanga mu murenge wa Ngoma ku italiki 7 Werurwe 2017, aho yasanganywe amayero y’amiganano agera ku 2,850; ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, akaba n’ubundi yashakishwaga na Polisi guhera muri Mutarama kubera ibyaha bindi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superintendent of Police(SP) Jean Marie Karegeya yavuze ko ifatwa ry’uyu mugore rije nyuma y’aho, muri Mutarama hari hafashwe abo bari bafatanyije mu byaha bitandukanye ariko we akabura.

SP Karegeya yagize ati:” Mu mwaka ushize yari yafashwe na sitasiyo ya Muhanga ku byaha bifitanye isano n’amafaranga y’amahimbano, mu ntangiro z’uyu mwaka, twafashe undi mugabo hano mu mujyi wa Huye afite amayero 100 y’amiganano, akaba yaravugaga ko yayahawe na Nyiraminani.”

Yongeyeho ati:” Ku wa mbere nko mu ma saa munani n’igice z’amanywa, twabonye amakuru ko Nyiraminani ari mu isoko rya Rwabayanga arimo yishyura amafaranga badashira amakenga; abapolisi bahise bajyayo maze afatirwa mu cyuho afite amayero 2,850 mu noti za 50 zose z’inyiganano.”

Umuyobozi wa Polisi uri Huye yagize kandi ati:” Turacyakora iperereza ngo tumenye niba nta bandi bantu ngo bafatwe. Kugeza ubu ariko, dufite amakuru ko hari abandi bagore babiri babana mu karere ka hafi aha bafitanye isano n’iki cyaha, ariko ku bufatanye na bagenzi bacu bahakorera, bazashakishwa bafatwe.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →