• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Sobanukirwa n’uburyo gukora imibonano mpuzabitsina ari umuti ku buzima bwiza

Umwanditsi
March 8, 2017

Imibonano mpuzabitsina, benshi ngo bayikora bagamije kwishimisha cyangwa izindi mpamvu zitandukanye bitewe n’uyikora, nyamara uretse kubw’urukundo n’izindi mpamvu, abahanga bagaragaje ko kuyikora ari umuti ku buzima bwiza.

Benshi mu bakora imibonano mpuzabitsina, bayikora bashishikajwe no kwishakira ibyishimo by’umubiri, nyamara ibirenze ibi bagomba kumenya ni uko kuyikora ngo ari umuti k’ubuzima bwiza bw’igitsina n’izindi ngingo z’umubiri zitandukanye.

Gukora imibonano mpuzabitsina, biha igitsina kugira ubuzima bwiza cyane cyane ku bantu baciye imbyaro. Nyuma y’ibyishimo kubakoze imibonano mpuzabitsina, burya ibitsina nabyo biharonkera ubuzima bwiza.

Mu gihe cy’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, mu gikorwa nyirizina hanakorwa umusemburo witwa Estrogen. uyu musemburo ubwawo ufasha igitsina kuba cyakorohera( kikagira ububobere) bityo kikagira umuzima ariko kandi bikanorohera abakora imibonano mpuzabitsina. Uretse ibi kandi imibonano mpuzabitsina itera igitsina gore kugira impumuro nziza.

Mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina, amaraso ubwayo yikusanyiriza mu gitsina aba afite intungamubiri nyinshi. Ibi bituma igitsina kibona intungamubiri nyinshi kikarushaho kugira ubuzima bwiza.

Abahanga mu by’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu, bemeza ko uko urugingo uru n’uru rumara igihe rudakoreshwa birutera gutakaza ubushobozi bwarwo. Iyi ni nayo mpamvu kenshi usanga abantu bagirwa inama yo guhora bitabira gukora imyitozo ngororangingo cyangwa ngororamubiri. Aba bahanga, bavuga kandi ko abantu bakora imyitozo ngororangingo batinda gusaza ugereranije n’abatayikora.

Ibi bikorerwa ingingo z’umuntu zitandukanye, no mu myanya ndangagitsina ngo niko bimeze. Iyo umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina, imitsi ikoresha igitsina iba ikora bityo ikongera ubushobozi bwacyo, bikaba na kimwe mu bimenyetso by’ubuzima bwiza.

Izi nama n’izi mpanuro, intyoza.com tuzikesha urubuga rwa myhealthnews. Ariko kandi wibuke ko kugirwa izi nama n’impanuro ntabwo bisobanura ko ugomba gukora imibonano mpuzabitsina uko wishakiye kuko ubikoze nabi ushobora gukemura ikibazo kimwe ugateza ibindi binashobora kugukururira urupfu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga