Kamonyi: Abamotari bataye muri yombi bane mu babiyitirira batagira ibyangombwa

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto (Abamotari) bakorera kuri Parikingi ya Bishenyi mu murenge wa Runda, bafashe abakora uyu mwuga batagira ibyangobwa bibemerera kuwukora babaziza ku kuba babasebereza umwuga.

Igikorwa cyo guta muri yombi abamotari bakora uyu mwuga batagira ibyangombwa byo kuwukora, cyatekerejwe ndetse gishyirwa mu bikorwa n’abamotari ubwabo bakorera ku isoko rya Bishenyi kuri Parikingi yabo ngo murwego rwo guca ababanduriza umwuga.

Abamotari bakoze iki gikorwa, bavuga ko bamaze kurambirwa ibikorwa bibi bitandukanye rimwe na rimwe biteza umutekano muke biba byakozwe n’ababiyitirira ugasanga ngo babambitse umwambaro w’icyasha mu gihe ushobora no kubashaka ukabura aho ubabariza kuko baba batazwi.

Iki gikorwa, bavuga ko bagitekereje mu rwego rwo kwirindira umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa na bamwe mubashaka gusebya no kwanduza umwuga wabo w’ikimotari. Bavuga kandi ko ari igikorwa kitazahagarara mu rwego rwo gusukura uyu mwuga bakora bityo ugakorwa n’inyangamugayo.

Rudahusha Jean Damascene, Perezida w’Abamotari bakorera kuri parikingi ya Bishenyi yatangarije intyoza.com ko gukora iki gikorwa byatewe ahanini no kuba barabonaga kuri Parikingi yabo hatangiye kuza ibintu by’umutekano mucye aho wasanganga abantu ngo baza ku mugoroba cyangwa mu mwanya runaka batwara moto uko bishakiye kandi nta byangombwa bibibemerera bafite n’ukoze amakosa ntibamumenye kuko ataba muribo.

Agira ati:” Twasanze mu bushobozi bwacu tugomba kwishakira umutekano, kwishyira hamwe tukawubungabunga biri mubituma tugirirwa icyizere ndetse tugafasha inzego za Polisi n’izindi gukumira no kurwanya ibyaha.” Bane twafashe batwiyitirira kandi badafite ibyangombwa bari mubadusebereza umwuga, kimwe n’abandi bose tugomba kubakura muri twe bakajya gushaka ibyangombwa ndetse bikabera abandi urugero, abadafite ibyangombwa twababwiye ko uyu mwuga atari uwabo, bagende babishake bazagaruke babibonye.

Moto uko ari enye zafashwe n’abamotari ubwabo zajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Nyuma yo guta muri yombi aba bakora umwuga wo gutwara moto batagira ibyangombwa, bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi Sitasiyo ya Runda maze nayo ihita iza nta kuzuyaza iganira nabo inabagira inama zitandukanye mu kwicungira umutekano.

IP Innocent Hajabashi, uhagarariye Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Kamonyi yashimye cyane igikorwa cyakozwe n’aba bamotari, yabasabye gukomeza kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batanga amakuru ku gihe yafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha ariko kandi ngo ntibibe gusa mu gutwara abagenzi n’ibintu ahubwo no mubindi byose babona byahungabanya umutekano bagafatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’izindi zibegereye.

Bamwe kandi mu bamotari baganiriye n’intyoza.com bavuga ko ahanini guhitamo gushyira hamwe bakifatira abakora uyu mwuga batagira ibyangombwa ari nabo babangiriza umwuga ngo babiterwa nuko akenshi abakabafashe (Abasekirite Moto babo) usanga barya ruswa uwo bafashe yagira icyo abaha bakamurekura akigendera.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →