• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kigali: Abakobwa babiri biyemeje gusezerana kubana akaramata

Umwanditsi
March 12, 2017

Mu buryo butamenyerewe hano mu Rwanda ndetse butanemewe n’amategeko y’u Rwanda (kubana kw’abahuje igitsina), umukobwa yasabye mugenzi we ko bashyingiranwa bakazibanira akaramata undi arabyemera.

Ndayisaba Ferrand, umukobwa wasabye mugenzi we witwa Umuhoza Rebecca uzwi ku kazina ka Becky wahoze ari umunyamakuru kuri imwe mu maradiyo akorera mu hano Rwanda, bamaze kwemeranywa kuzabana akaramata, igisigaye benshi bibaza ngo ni inde uzajya mu mwanya wo kuba yakwitwa umugabo dore ko bose bahuje ibitsina.

Ndayisaba Ferrand, umukobwa wasabye mugenziwe umubano, yemereye igihe dukesha iyi nkuru ko ibivugwa ari impamo. Yagize ati:” Yego niko bimeze”. Yahamije kandi ko ikigomba gukurikira nyuma yuko baba abafiyanse bazashyingiranwa.

Abajijwe ku birebana n’itariki y’umuhango w’ubukwe bwabo nkuko biyemeje kuzabana akaramata, yagize ati: Tuzabatumira”.

Ubukwe bw’aba bakobwa uko ari babiri biyemeje kuzibanira akaramata, bavuga ko ari ibintu bazabanza gupanga bakareba niba babinyuza mu mategeko cyangwa se imyemerere y’idini, gusa avuga ko uko bizagenda kose bazabimenyesha.

Ferrand ni uwo mukobwa ufite icyapa cyanditseho “Me” amaranye umwaka mu rukundo na Becky ufite icyapa cyanditseho “Yes”.

Igikorwa cyo gushinga urugo cyangwa se kubana(Gushyingiranwa), mu Rwanda kugeza ubu amategeko ahari yemera gusa ko Isezerano ry’ugushyingirwa rikorwa n’abantu babiri badahuje igitsina Gabo/Gore, kuri aba bakobwa benshi bakomeje kwibaza uko ibyabo bizagenda mu gihe amategeko y’u Rwanda atemerera ukubana kw’abahuje igitsina.

Bamwe banibaza bati, mbese binabaye mu ndahiro y’abashyinanwa ni inde uzafata umwanya wo kwitwa umugabo undi akitwa umugore, ubasezeranya se we azagira ngo iki igihe cy’indahiro.

Indahiro igira iti:” “Njyewe ……………………………maze kumva icyo amategeko ategeka abashakanye nemeye nta gahato ko wowe….. umbera umugore/umugabo tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya”.

Nyuma y’indahiro y’abashyingiranywe umwanditsi w’irangamimerere ababwira ko bashyingiwe hakurikijwe amategeko muri aya magambo: “Njyewe…………………..umwanditsi w’irangamimerere wa……… maze kumva amasezerano ya ……………..na …………..bagiranye imbere yanjye mu ruhame rwa benshi, nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’amategeko, nemeje ko kuva ubu….na….. bashyingiranywe nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abitegenya”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga