Kigali: Abakobwa babiri biyemeje gusezerana kubana akaramata

Mu buryo butamenyerewe hano mu Rwanda ndetse butanemewe n’amategeko y’u Rwanda (kubana kw’abahuje igitsina), umukobwa yasabye mugenzi we ko bashyingiranwa bakazibanira akaramata undi arabyemera.

Ndayisaba Ferrand, umukobwa wasabye mugenzi we witwa Umuhoza Rebecca uzwi ku kazina ka Becky wahoze ari umunyamakuru kuri imwe mu maradiyo akorera mu hano Rwanda, bamaze kwemeranywa kuzabana akaramata, igisigaye benshi bibaza ngo ni inde uzajya mu mwanya wo kuba yakwitwa umugabo dore ko bose bahuje ibitsina.

Ndayisaba Ferrand, umukobwa wasabye mugenziwe umubano, yemereye igihe dukesha iyi nkuru ko ibivugwa ari impamo. Yagize ati:” Yego niko bimeze”. Yahamije kandi ko ikigomba gukurikira nyuma yuko baba abafiyanse bazashyingiranwa.

Abajijwe ku birebana n’itariki y’umuhango w’ubukwe bwabo nkuko biyemeje kuzabana akaramata, yagize ati: Tuzabatumira”.

Ubukwe bw’aba bakobwa uko ari babiri biyemeje kuzibanira akaramata, bavuga ko ari ibintu bazabanza gupanga bakareba niba babinyuza mu mategeko cyangwa se imyemerere y’idini, gusa avuga ko uko bizagenda kose bazabimenyesha.

Ferrand ni uwo mukobwa ufite icyapa cyanditseho “Me” amaranye umwaka mu rukundo na Becky ufite icyapa cyanditseho “Yes”.

Igikorwa cyo gushinga urugo cyangwa se kubana(Gushyingiranwa), mu Rwanda kugeza ubu amategeko ahari yemera gusa ko Isezerano ry’ugushyingirwa rikorwa n’abantu babiri badahuje igitsina Gabo/Gore, kuri aba bakobwa benshi bakomeje kwibaza uko ibyabo bizagenda mu gihe amategeko y’u Rwanda atemerera ukubana kw’abahuje igitsina.

Bamwe banibaza bati, mbese binabaye mu ndahiro y’abashyinanwa ni inde uzafata umwanya wo kwitwa umugabo undi akitwa umugore, ubasezeranya se we azagira ngo iki igihe cy’indahiro.

Indahiro igira iti:” “Njyewe ……………………………maze kumva icyo amategeko ategeka abashakanye nemeye nta gahato ko wowe….. umbera umugore/umugabo tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya”.

Nyuma y’indahiro y’abashyingiranywe umwanditsi w’irangamimerere ababwira ko bashyingiwe hakurikijwe amategeko muri aya magambo: “Njyewe…………………..umwanditsi w’irangamimerere wa……… maze kumva amasezerano ya ……………..na …………..bagiranye imbere yanjye mu ruhame rwa benshi, nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’amategeko, nemeje ko kuva ubu….na….. bashyingiranywe nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abitegenya”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →