Kamonyi: Bakijijwe akarengane ko gusoreshwa amatungo yabo bajyanaga mu isoko

Abaturage barema amasoko atandukanye mu karere ka Kamonyi, guhera none tariki ya 13 Werurwe 2017 bakuriweho icyo bitaga akarengane bagirirwaga n’ababasoreshaga amatungo yabo bavanye murugo bagiye kuyagurisha ku isoko.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere, ubuyobozi bwa Ngali ari nayo ifite isoko ryo gukusanya imisoro itandukanye mu karere ka Kamonyi, hamwe n’abaturage mu isoko rya Gashyushya ho mu murenge wa Gacurabwenge, haciwe iteka ryo kutongera gusoresha umuturage itungo rye azanye kugurisha agira ngo ashake amafaranga yo kwikenuza.

Ikibazo cyo gusoreshwa kw’amatungo ndetse n’imyaka abaturage bakuye mu ngo iwabo bageze ku isoko aho baba bashaka amafaranga yo kwikenuza, kimaze iminsi kivugwa ndetse abaturage basaba ko bavanirwaho icyo bise akarengane ariko ugasanga nta gisubizo, ubu barashima ko bibutswe bagakurirwaho ibyababangamiraga.

Umunsi wageze aho ubuyobozi bw’akarere hamwe na Ngali ishinzwe ibyo gusoresha mu karere ka Kamonyi bagiranye inama n’abaturage bakababwira ko nta muturage uzongera gusoreshwa itungo rye mu gihe arizanye ku isoko, ko ikizajya gikorwa ari ugusoresha uguze nawe akishyura mu gihe asohokanye itungo aguze. Ibi kandi bijyana n’uko umuturage uzajya azana itungo rye ku isoko akabura umuguzi azajya arisohokana ntacyo abajijwe kijyanye n’imisoro.

Ugiribambe, Umwe mu baturage nyuma yo gukurirwaho gusoreshwa amatungo, n’ibyishimo byinshi yagize ati:” wazaga ugasora magana atanu mbere ko winjiza itungo mu isoko, n’uguze agasohoka asoze magana atanu, akarengane kariho ni uko ihene yinjiraga igasora n’uyiguze yasohoka agasora ndetse n’uwayizanye yaburaga umuguzi bakamwishyuza kandi asubiranyeyo itungo rye.”

Ruhashya Emmanuel, umuhuzabikorwa wa Ngali mu ntara y’amajyepfo yabwiye intyoza.com ko nta muturage uzongera gusoreshwa itungo rye arizanye mu isoko. Yagize ati:”Uhereye uyu munsi tariki 13 werurwe 2017 ari mu isoko rya Gashyushya, ari irya Musambira cyangwa Mugina abaturage bose bazajya basoreshwa basohotse mu isoko kandi hasoreshwe uwaguze itungo, uwazanye itungo ntabone umuguzi ntazajya asoreshwa.”

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye intyoza.com ati:” ikibazo kimaze iminsi kivugwa, twaje kuganira n’abaturage, kubabwira ko umuturage wazanye itungo n’uwazanye imyaka ye adasoreshwa, hasoreshwa uwabiguze gusa.”

Mu gihe abaturage bo mu karere ka Kamonyi bashima ko bakijijwe akarengane ko gusoreshwa amatungo hamwe n’imyaka yabo bajyanaga ku isoko, abarema isoko ry’ahitwa mu Misizi ho mu karere ka Muhanga bararira ayo kwarika ngo kuko uretse no kuba basoreshwa imyaka n’amatungo bajyanye ku isoko ngo hari n’ubwo bakubitwa cyangwa se ubuze umusoro itungo rye rigafatirwa kandi ataranagurisha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →