Ishyaka Green Party of Rwanda ryemeje Dr Frank Habineza nk’uzahangana na perezida Kagame

Mu nteko rusange y’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda( The Democratic Green Party of Rwanda) yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017 mu mujyi wa Kigali, hemejwe bidasubirwaho ko Dr Frank Habineza ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Dr Frank Habineza, perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda ) yemejwe n’inteko rusange (Congress) ko ariwe mu kandida ugomba guhagararira ishyaka mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganijwe muri kanama tariki ya 3 n’iya 4 uyu mwaka wa 2017.

Dr Habineza, Kwemezwa n’inteko rusange y’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda nk’umukandida ugomba kurihagararira, bije nyuma y’aho mu nama ya biro politiki y’ishyaka yateranye kuwa 17 ukuboza 2016 yari yamwemeje ko ariwe uzarihagararira ariko icyemezo ndakuka kigafatwa n’inteko rusanjye aribyo byakozwe none.

Mu gihe bamwe mu banyarwanda bavuga ko babona ntawundi wasimbura Perezida Paul Kagame, Dr Frank Habineza n’ishyaka rye siko babibona. Mu mwaka wa 2015 ubwo harimo impaka zigamije guhindura zimwe mu ngingo zigize itegeko nshinga, uyu mugabo Dr Frank Habineza yavuze ko we n’ishyaka rye babona biteguye kuba bayobora u Rwanda ko ndetse mu mwaka wa 2017 bazabyerekana.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) niryo shyaka rukumbi mu yemewe mu gihugu ryatinyutse kuvuga ku mugaragaro ko ribona Perezida Paul Kagame atakagombye kongera kwiyamamaza nubwo naryo ryemeza ko hari byinshi ribona yagejeje ku banyarwanda.

Dr Frank Habineza, mu nteko rusange y’ishyaka, yemeye nta gushidikanya ko agiye guhagararira ishyaka rye mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse ko afite icyizere cyo gutsinda amatora bityo akaba ariwe wayobora u Rwanda. Yabwiye intyoza.com ko ibyakozwe n’inteko rusange y’ishyaka ayoboye ari ukuri ko kandi abyemera.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →