Kigali: Gitifu w’umurenge wa Muhima yatawe muri yombi na Polisi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho icyaha cya Ruswa.

Ruzima John, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 aho akurikiranyweho icyaha cya Ruswa.

Amakuru yitabwa muri yombi rya Gitifu Ruzima yatangiye kumenyekana kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yahamirije intyoza.com ko amakuru y’ifatwa ry’uyu mu gitifu ari impamo.

SP Hitayezu Emmanuel yagize ati:” Nibyo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Ruzima John arimo arakurikiranwa na Polisi ku cyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranije n’amategeko, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura.”

SP Emmanuel Hitayezu, akomeza avuga ko uyu muyobozi w’umurenge wa Muhima urwego rw’ubugenzacyaha rukirimo gukusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho hanyuma rwabirangiza rukabishykiriza ubushinjacyaha kugira ngo hakurikizwe ibyo amategeko ateganya.

Mu gihe iki cyaha cya ruswa akurikiranyweho cyamuhama, Gitifu Ruzima ngo yahanishwa igifungo kiva ku myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugera ku nshuri cumi z’agaciro k’indonke yatse nkuko biteganywa mu ngingo ya 635 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →