Kamonyi: Hategerejwe irahira ry’abanyamabanga nshingwabikorwa bashya b’imirenge

Mu gihe mu karere ka Kamonyi hitezwe irahira ry’aba Gitifu bane bashya b’imirenge bashyizwe mu mirimo nyuma y’ibizami byakozwe mu minsi micye ishize, hanatangajwe urutonde rw’abakozi batandukanye bo mu mirenge bimuwe bavanwa hamwe muho bakoreraga bashyirwa ahandi.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com arahamya ko ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017 mu karere ka Kamonyi hateganijwe umuhango w’irahira ry’abanyamabanga nshingwabikorwa bane bashya batsinze ibizamini. Hanasohowe kandi urutonde rw’uko abakozi bimuwe bavanwa mu mirenge imwe bashyirwa mu yindi.

Amakuru y’irahira ry’abanyamabanga nshingwabikorwa bane bashya hamwe n’ay’urutonde rw’abakozi batandukanye bo mu mirenge bahinduriwe aho bakoreraga, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable yayahamirije intyoza.com ko ari ukuri.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bitezwe kurahira ni: Ndayisaba Jean Pierre Egide wahawe kuyobora umurenge wa Mugina, Niyobuhungiro Obed wahawe kuyobora umurenge wa Karama, Mandera Innocent wahawe kuyobora umurenge wa Kayenzi hamwe na Mbonigaba Mpozenzi Providence wahawe kuyobora umurenge wa Kayumbu.

Dore urutonde rwose rw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bashya uko ari bane hamwe n’abandi bakozi batandukanye bo mu mirenge bahinduriwe aho bakoreraga:

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bashya bahawe imirimo, baje kuziba icyuho cy’imirenge itari ifite aba gitifu, hari hashize igihe kitari gito muri aka karere imirenge ine muri cumi n’ibiri ikagize itagira ba gitifu, hitezwe ko byinshi mu bibazo byari byarabaye ingutu mu baturage birimo irangizwa ry’imanza n’ibindi bitandukanye aribyo bizaza ku isonga mu gukemurwa.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →