Kamonyi: Umugabo yakubiswe n’umugore atabaye abana be abura ubwitabara

Umugabo Kazubwenge nyuma yo kumva ko abana be babiri bafungiranywe n’umuturage washakaga guhana umwana we na babiri bigana nawe bivugwa ko bafatanyaga amanyanga yo gusangira amafaranga, Kazubwenge yaratabaye akubitirwa munzu imbere y’abana abura ubwitabara.

Umugabo Kazubwenge ubarizwa mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, Aganira n’intyoza.com yavuganye akababaro kenshi iby’ingorane yagize agakubitwa n’umugore utari uwe nyuma yo guhurura atabaye abana be yumvaga ko bafashwe n’umubyeyi wahanaga umwana we n’abe babiri abaziza amanyanga yo gusangira amafaranga yibwe n’umwana we ku ishuri.

Kazubwenge yagize ati:” Numvise ko abana banjye babaye nk’abafashwe bugwate cyangwa bafungiwe mu nzu n’umubyeyi ufite umwana wigana n’abanjye babiri, bambwiye ko yabafungiranye munzu, ko inkoni zibamereye nabi, nahagurutse ntabaye abana banjye kuko numvaga ko bafungiranywe mu nzu itari gereza, numvaga ko ari akarengane, ko ari ihohoterwa, sinabimenyeshejwe nk’umubyeyi, mpageze narakomanze kuko urugi rwari rwegetseho, narakinguriwe ngize ngo ndabaza iby’abana banjye babujijwe gutaha bagafungiranwa ahantu murugo atari no kubuyobozi cyangwa kuri gereza, umugore utari uwanjye yarankubise, nabuze ubusohoka mbura ubwitabara kuko nari iwabandi nabuze n’ubutabaza.”

Kazubwenge, akomeza avuga ko ubwo yagiraga amahirwe yo gusohoka muri iyi nzu yagiye gushaka ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guhera kwa mudugudu ikibazo bakacyumva ariko ngo ababajwe n’uko kugeza magingo aya basa nkaho batereye agati muryinyo nkaho ntacyabaye.

Kwirengagiza gukemura ibibazo by’abaturage cyangwa gutinda kubikemura ngo bive mu nzira, Kazubwenge avuga ko biri muri bimwe bikurura akarengane na Ruswa, ko rimwe na rimwe bamwe mu bayobozi bahengamira aho babona inyungu, haba  kubo basangira, ababahahira ( kubacuruza) cyangwa se ku zindi mpamvu zishingiye ku kimenyane, ruswa n’icyenewabo. kwirengagiza inshingano zatumye bajya mu mirimo ngo bituma kandi bamwe mu baturage bibona nk’abatitaweho cyangwa abarenganywa kuko badakemurirwa ibibazo mu gihe babigejeje kubagomba kubafasha kubikemura.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →