Abakurikiranyweho kwangiza umuyoboro wa internet batawe muri yombi berekwa abaturage

Bamwe mu gakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bafashwe bangiza umuyoboro wa internet mu karere ka Kamonyi no mu mujyi wa Kigali beretswe abaturage hanasabwa ubufatanye bungambiriye gukumira no kurwanya ibyaha.

Abagabo babiri bakekwaho ubujura bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ya internet bashaka kwiba ibikoresho, abafashwe ni Uwiringiyimana Aphrodis hamwe na Muhawenimana Aaron bafatiwe mu mujyi wa Kigali.

Ubwo bagezwaga imbere y’abaturage ba Runda nyuma y’igikorwa cy’umuganda, no mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge abaturage bakaba beretswe abangiza ibikorwa remezo cyane abafatiwe mu kwangiza umuyoboro wa internet,  benshi mu baturage batangaye bababonye kuko batabaherukaga ariko kandi ngo bari basanzwe bamwe babaziho ubujura dore ko hari ibikorwa by’ubujura ngo bari barigeze bafatirwamo biba ibikoresho by’insinga z’umuriro z’amashanyarazi.

Kayitare Gerald, umuturage wa Runda akaba umuyobozi w’umudugudu wa Rubumba mu kagari ka Ruyenzi, yatangarije intyoza.com ko yatunguwe no kubona aba bagabo. agira ati: aba bagabo nababonye ndabamenya nakekaga ahubwo ko banapfuye, mbazi na mbere ari abajura kuko hari n’igihe twigeze kubafata tubashyikiriza Polisi, nyuma twongeye kubabona bafatiwe mu bujura na none, imiryango yabo yigeze kuza kubamba.”

Uwiringiyimana Aphrodis, wafatiwe muri ibi bikorwa yatangarije intyoza.com ko ibyo gukurikiranwaho ubujura yangiza ibikorwa remezo by’amajyambere yabikoze, agira ati:” Nafashwe ngiye kwangiza ibikorwa bya leta kandi ndanabyemera narabikoze nkaba ndimo nanabisabira imbabazi.”

Akomeza avuga ko yagiye gucukura ashaka itiyo ngo kuko ibindi Atari azi uko byitwa, ko atari abisobanukiwe, ko icyo yarebaga ari itiyo bari bagiye gucukura, avuga ko yatawe muri yombi tariki ya 17 Gashyantare 2017.

Muhawenimana Aaron, yabwiye intyoza.com ko we atemera ibyo kuba yaribye, gusa avuga ko yari asanzwe yicururiza urumogi muri aka karere ka Kamonyi akaza kujya kuba umunyonzi nyabugogo ndetse ngo yananyuzagamo akajya mubiraka byo kubaka.

Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, mu nteko y’abaturage nyuma y’igikorwa cy’umuganda bamaze kwerekwa aba bacyekwaho ubujura, yashimiye polisi ku kuba yarataye muri yombi aba bantu bivugwa ko na mbere y’iki gikorwa bari barazengereje abaturage banonona ibikorwa remezo, yibukije abaturage ko ntaho umuntu ahungira icyaha kuburyo atafatwa, asaba abaturage kwegera ubuyobozi bwaba ubw’inzego zibanze ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bakajya batanga amakuru kugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

SP Hitayezu Emmanuel umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali ari naho hakozwe ibikorwa byinshi byo kwangiza umuyoboro wa internet hakanafatirwa bakekwa, yatangarije intyoza.com ko abantu bafatiwe muri ibi bikorwa by’ubujura n’ubwangizi bahemukiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange ndetse n’abandi bose bakoresha umuyoboro wa internet kuko ngo kwangiza umuyoboro wa internet ari nko gukora ku mutima w’umunyarwanda. Avuga ko kubikora uba ushatse kugira ngo ubuzima bw’umunyarwanda ubuhagarike, ati ibyo rero nka Polisi ntabwo twabirebera.

SP Hitayezu, yagize kandi ati:” Abantu twafashe bakoreye icyaha mu karere ka Kamonyi ariko twabafatiye mu mujyi wa Kigali, bakoze icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo, umuyoboro wa internet wambukiranya umujyi wa Kigali unyura mu karere ka Kamonyi ujya mu ntara y’amajyepfo muri rusange, iyo bakase uriya muyoboro wa internet baba bahagaritse mu by’ukuri serivise zose zatangwaga hakoreshejwe umurongo wa internet, bagomba gukurikiranwa n’amategeko, abantu bose tugomba kumenya agaciro k’uyu muyoboro wa internet n’ibikorwa remezo muri rusange, turakangurira abaturage kwegera inzego za polisi n’izindi zibegereye bagatanga amakuru.”

Akomeza agira ti:”Turakangurira abantu kwirinda kwishora muri ibi bikorwa kubera ko iyo babyishoyemo bo ubwabo bibagiraho ingaruka, ariko kandi n’ingaruka zo kwangiza ibikorwa remezo zikagera no ku banyarwanda muri rusange.”

Joseph Bizimana, umukozi mu kigo cya Kt Rwanda Networks gitanga internet kikaba kinafite iby’iyi miyoboro ya internet, yatangarije intyoza.com bishimiye kuba Polisi yataye muri yombi abangiza ibikorwa byabo ariko by’umwihariko bikaba ari ibikorwa by’igihugu, avuga ko muri kigari bahuye n’ibikorwa bibi nk’ibi by’ubujura no kwangiza bigera kuri bine naho muri kamonyi bikaba byarabaye inshuro ebyi, byose mu gihe cy’umwaka. Asaba abaturage ko ibi bikorwa remezo babigira ibyabo bagafatanya kubirinda.

SP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije kandi intyoza.com ko aba bagabo uko ari babiri baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku nshuro cumi z’agaciro k’ibyangizjwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →