Gasabo: Agatsiko k’abakurikiranyweho ubujura katawe muri yombi na Polisi

Abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranyweho ubujura n’ubufatanyacyaha mu bujura, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya kabuga aho bivugwa ko bacukuye inzu bakiba ibikoresho by’umuturage I Kabuga, birimo ibifotora( Printer na Scanner), Mudasobwa na Radiyo.

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo hafungiye abantu bane bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina aribo: Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko ukurikiranyweho kwiba, hari kandi Ndaruhutse Jean Claude w’imyaka 35 na Mudahemuka Felicien w’imyaka 27 bafatanywe ibyibwe ndetse n’uwitwa Nyirasafari Marie Gisele w’imyaka 29 wari ubihishe wabibikijwe akanabiha ababijyanye kubigurisha.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo aba bose bakurikiranyweho ubujura bw’ibyuma birimo ibyuma bifotora inyandiko (Printer na Scanner), mudasobwa imwe nini ndetse na radiyo imwe, byibiwe mu nzu y’ uwitwa Turatsinze Samuel akoreramo iby’umuziki iherereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kabuga.

Bivugwa ko nyuma yo kubyiba mu ijoro ryo ku italiki ya 26 Werurwe 2017, Muhoza yabibikije kwa Nyirasafari ariko uyu mugore nawe, ku bufatanye na Mudahemuka na Ndaruhutse, bakabihavana bagamije kubigurisha ari nabwo byafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP)  Emmanuel Hitayezu avuga ko nyuma yo kwakira ikirego, sitasiyo ya Kabuga yatangiye iperereza maze ku bufatanye n’abaturage , ibyibwe ibifatana Mudahemuka na Ndaruhutse babijyanye I Remera kubigurishirizayo ari nabo batanze amakuru yandi y’uko ubu bujura bwakozwe.

SP Hitayezu yavuze ko, abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Kabuga mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe ko nta yandi mazu yaba yaribwe ndetse n’abandi baba bafatanya muri ibyo bikorwa.

SP Hitayezu kandi yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru kugira ngo aba bose bafatwe, anabasaba gukomeza kuyitungira agatoki buri wese ushaka guhungabanya umutekano wabo cyangwa gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Yakomeje asaba urubyiruko kwitabira kujya mu ishuri ndetse n’umurimo kubarirangije, bakumvira inama nziza ababyeyi n’ubuyobozi babagira, ndetse bagashaka ibindi bakora kidashyira ubuzima bwabo mu bibazo nk’ibyo bariya bishyizemo, aho bagiye gukurikiranwa n’inkiko.

Yashoje arusaba cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ari byo nyirabayazana w’ibyaha n’andi makosa bagenda bakora byose bishobora gutuma bafatwa bagafungwa cyangwa bakajyanwa mu nkiko.

Aba nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukoze ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →