Gasabo: Polisi yaburijemo ubujura bwakorerwaga mu iduka

Mu gicuku cyo ku wa 4 Mata 2017, mu mudugudu w’Iriba, mu kagari ka Kibaza, umurenge wa Kacyiru, iduka ry’uwitwa Bizimana Isaac, riri ku Kinamba ryarafunguwe, ryibwamo bimwe mu bintu bicururizwamo ariko Polisi iratabara iburizamo ibwo bujura.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu abitangaza, ngo igihe iri duka ryariho risahurwa, abapolisi bari mu kazi babonye amakuru ko hari ahantu harimo gusahurwa, nibwo bahitaga batabara bakaburizamo ubwo bujura.

SP Hitayezu yagize ati:”Twabonye amakuru duhawe n’umuturage wagize amakenga aciye kuri ririya duka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’amazi ry’uwitwa Bizimana riri ku Kinamba, nyuma yo kubona barimo gupakira ibicuruzwa mu gicuku, abapolisi bihutiye kuhagera basanga hari abantu bahagaritse imodoka imbere yaryo barimo gutundiramo bimwe mu biricururizwamo.”

Yakomeje avuga ko, umwe muri bo  waje kumenyekana ku mazina ya Bizumukiza Ildephonse utuye ahitwa Gasanze mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, wari wazanye imodoka RAA 184 J barimo bapakiramo ibyibano, yabonye ko abapolisi bagiye kumufata, maze asatira umwe mu bapolisi  bari batabaye ashaka kumwambura imbunda maze abandi baramurasa ahita agwa aho; mugenzi we wahise wiruka n’ubu aracyashakishwa.

Kuri ubu bujura SP Hitayezu yagize ati:”Twasanze aba bagabo baracurishije imfunguzo ebyiri, urw’urugi n’urw’imwe mu ngufuri zari ziri ku rugi rw’iduka, maze indi bayicisha umutarimba twahasanze; Bizumukiza yari umuntu uhamenyereye kuko ngo yakundaga kuhaza nyuma y’uko afungiye akabari ke kari hafi y’ahantu yashakaga kwiba .”

Yavuze kandi ko baciye mu mwenge w’idari (Plafon), aba bagabo bari bamaze no kugeza imifuka mu iduka rikurikiye iryo bibagamo kugira ngo batwareyo ibindi bicuruzwa, ariko baguwe gitumo nta kintu barakurayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akaba ashima imyitwarire y’abaturage batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi biburizwemo kuko ubwabyo ari umutekano muke kubabikorerwa, aho yagize ati:” Iyi ni intambwe nziza abaturage bamaze kugeraho, aho umuntu wese ugize amakenga ku gikorwa runaka yihutira kubimenyesha Polisi cyangwa urundi rwego rushinzwe umutekano.”

Yavuze ko kugeza ubu, ibyari byapakiwe muri iriya modoka byashyikirijwe nyirabyo mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa bose harimo no gushakisha uriya watorotse.

Yongeyeho ati:”Abishora mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura babireke kuko nta mwanya bafite muri iki gihugu kandi bamenyeko abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bari maso kandi bazakomeza kuburizamo imigambi n’ibikorwa byabo.”

Yaboneyeho guhamagarira abaturage kwitabaza inzego zishinzwe umutekano igihe cyose babonye imyitwarire n’ibikorwa bidasanzwe; bihutira kubimenyesha Polisi ibegereye nk’uko uriya muturage yabigenje, cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa wa 112 nawo wa Polisi y’u Rwanda bagahabwa ubutabazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →