Utazi icyo ushaka ntabwo uzigera ubona amafaranga mu itangazamakuru- Dr Kayumba
Ushaka arashobora, kumenya icyo ushaka n’abo ushaka biguha kugera ku ntego yaho ugambiriye kugera. Nta gikorwa kitagira impamvu, nta kitagora, nta kitaruhije mu gihe ushaka kugira icyo ugikuramo, itangazamakuru nawo ni umwuga utoroheje, ukorwa kandi ugatunga uwukora ariko bisaba kumenya icyo ushaka no kugera ku ntego nyakuri.
Dr Christopher Kayumba, umwarimu muri kaminuza akaba umwe mu barimo guha amasomo abahagarariye itangazamakuru, kuri uyu wa kane tariki ya 6 Mata 2017 mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru, yeruriye abatari bacye ko utabasha kugira ifaranga winjiza mu gitangazamakuru cyawe mu gihe utazi icyo ukurikiye, uwo uriwe, uwo ushaka n’intego y’icyo ugamije.
Ibyandikwa n’ibitangazamakuru, uko ababikora bagaragara mubyo bandika, Dr kayumba avuga ko ari bimwe mu bituma abasomyi n’ababakurikira bagira icyo babigiraho, babamenyeraho ndetse bigatuma babaha agaciro cyangwa se bakakabatesha. Aha ngo ni naho ushaka gutanga amafaranga ye mu itangazamakuru ahera kuko hari icyamukuruye. Yibukije ko nta munyamakuru wiyandikira inkuru, ko inkuru ari iy’abayandikirwa, abasomyi.
Dr Kayumba, avuga kandi ko nta kintu na kimwe kitagoye, ko gukora kose ushaka gutera imbere biharanirwa, ko ubanza wowe ubwawe kwihesha agaciro, ukigurisha ku buryo ukubona, ugusoma aryoherwa no kumva ashaka kugumana nawe, agaciro no kugurisha ibyo ushaka gutanga biva mu bitekerezo byiza no kumenya icyo ukeneye.
Dr Kayumba, avuga ko abakurikirana ibitangazamakuru bafite byinshi bareba bityo bigatuma bakunda ibirimo ndetse bakaba banashobora kwemera kubitangamo amafaranga, kwandika kwiza ni ukumenya ko wowe ubwawe utiyandikira, kumenya abakureba cyangwa abagukurikiye ibyo bashaka, kumemenya ngo bakubonamo iki mubyo ubaha.
Abantu bazakugirira akamaro, abazatuma utera imbere bazaboneka bitewe nawe ubwawe, ati:” Abantu bazakumenyera ku mbuto wera.” Yisunze iri jambo ryo muri Bibiliya, yibukije abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye ko ibyo bandika, ibyo bavuga nibyo bagaragaza aribyo abantu babakurikira bazabamenyeraho abo baribo.
Kumenya imyitwarire, mu mvugo, mu myambarire no mubyo utanga mu gihe ukora itangazamakuru rishaka kunguka (rishaka amafaranga) rigamije gutera imbere, birakenewe mu mwuga w’itangazamakuru. Umuntu ugomba kuguha amafaranga akunyuzamo ijisho akabanza kureba koko niba uri uwo akwiye kuba aha amafaranga ye, ati banza utume abantu bagira impamvu yo ku guha amafaranga yabo kuko babona koko uyakwiye bitewe nibyo ubaha n’uburyo bakubona.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com