Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi, abasirikare b’u Rwanda bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye mu butumwa bw’amahoro, bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bifatanije n’abanyarwanda bahaba, abaturage b’aho bakorera, abakozi b’umuryango w’abibumbye bakorana hamwe n’inshuti n’abavandimwe babegereye.

Abapolisi b’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo (UNMISS), Abyei (UNSFA) na Haiti (MINUSTAH), kuwa gatanu tariki ya 7 Mata 2017, bifatanyije n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Aba bari mu butumwa bw’amahoro, muri iyo mihango yo kwibuka, bari kumwe n’abahagarariye ubuyobozi mu bihugu bakoreramo, abandi bo mu bindi bihugu nabo bari mu butumwa bw’amahoro, abihayimana, ndetse n’abaturage bo muri ibyo bihugu; bose hamwe bakaba barifatanyije mu bikorwa bitandukanye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Muri ibyo bikorwa, harimo urugendo rwo kwibuka Jenodide yakorewe abatutsi, amasengesho ndetse n’ubuhamya n’amagambo anyuranye; byose byavugaga uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe ndetse n’aho u Rwanda rumaze kugera mu kwiyubakwa.

 

Sudani y’Epfo – Malakal

Muri Sudani y’Epfo, abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Malakal bifatanyije n’abanyarwanda bahaba ndetse n’intumwa za leta y’icyo gihugu n’abahagarariye umuryango w’Abibumbye kunamira no guha icyubahiro abagore, abagabo, n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye uwo muhango wo kwibuka, ukuriye ibiro bishinzwe ibikorwa bya Loni aho Malakal Hazel Dewet, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza ku baturage ba Sudani y’Epfo, kuko barwana ahanini biturutse ku moko yabo.

Yavuze ko bakwiye gukura isomo ku Rwanda, ukurikije ukuntu rwikuye muri ibyo bibazo; ubu rukaba rutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo guharanira amahoro hirya no hino mu bihugu.

Ukuriye ibikorwa by’amahoro mu gace k’amajyaruguru Brig. Gen XIE Zhijun yavuze ku mateka y’u Rwanda mu bijyanye no kubungabunga amahoro. Yagize ati:” u Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani (AMIS) mu mwaka w’2004. Ubu abapolisi n’abasirikare barwo bari hirya no hino ku isi muri ibyo bikorwa by’amahoro; ku buryo u Rwanda ari urwa 5 ku isi mu kugira abashinzwe umutekano benshi muri ubwo butumwa. Birerekana rero ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya Jenoside hose ku isi”.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi, ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda yavuze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Yagize ati:” dufite inshingano zo kwigisha urubyiruko ayo mateka, bityo bagakuramo amasomo atuma ejo habo n’igihugu haba heza. Twibuka kugira ngo tugire umuryango mushya kandi muzima n’igihugu gishya kitarangwamo amacakubiri, guheza, urwango ndetse kizira kuzongera kubamo Jenoside”.

Yakomeje avuga ko mu gihe cyo kwibuka; u Rwanda rugeza ku mahanga n’abandi ukuri nyako kw’amateka yabaye hagamijwe ko amahano yabaye atakongera ukundi; kubigeraho bikaba bisaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyatuma ibyabaye byakongera.

ACP Mutsinzi yagize ati:” twibuka dutekereza aho twavuye bityo tugaharanira kubaka ejo hazaza n’abazadukomokaho. Twibuka kandi tuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo tukiyemeza ko tugomba kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma yakongera kubaho”.

Sudani y’Epfo – Juba

Imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yanabereye mu Mujyi wa Juba, aho yitabiriwe n’abanyarwanda bahatuye, umuyobozi wa Polisi z’ibihugu ziri mu butumwa bw’amahoro CP Bruce Munyambo, Uwungirije uhagarariye umunyamabanga wa Loni muri Sudani y’Epfo Mustapha Soumare, uwari uhagarariye SPLA Maj. Gen. Matier Deng, umuyobozi wungirije wa Polisi ya Sudani y’Epfo Lt. Gen. James WINYAOK n’abandi.

Lt Col. James Burabyo, wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo, nk’umushyitsi mukuru;  yagarutse ku kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Yagize ati:” umuryango mpuzamahanga wose urahamagarirwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza ndetse n’ababafasha; kuko hari abidegembya mu bihugu hirya no hino”.

Yavuze ku bumwe bw’abanyarwanda n’uruhare biyemeje kugira mu guharanira imibereho yabo no kwishakamo ibisubizo bitandukanye kubera umurongo mwiza w’ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame; kuko ariwe wakoze ibishoboka byose igihugu kikaba gifite ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera bwa bose, amahoro n’iterambere rirambye.

Uwari uhagarariye umuryango w’abibumbye muri uwo muhango wo kwibuka, yavuze ko kuba jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yarabaye, byerekana ugutsindwa kw’umuryango mpuzamahanga mu kurengera ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga icyo gihe.

Yashimiye abitanze bose bakabura ubuzima bwabo kugira ngo bahagarike Jenoside, akomeza ashima u Rwanda kuba rwaravuye muri ayo mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba rugeze ku rwego rushimishije mu by’ubukungu ku buryo ari intangarugero muri Afurika ndetse rukaba runashimirwa kuba rwarashyizeho gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage barwo.

Abyei

Mu gace ka Abyei kari hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo, umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n’abantu barenga 1000 barimo abapolisi, abasirikare ndetse n’abasivili bari mu butumwa bw’amahoro bakomoka mu bihugu bitandukanye.  Umuhango wo kwibuka wari uyobowe na Maj. Gen. Tesfay Gidey, umuyobozi w’agateganyo w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri ako gace.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →