Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi basaga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne aho yabaganiriye ku bimaze kugerwaho mu myaka 23 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye n’uburyo bwo gukomeza kubirinda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagiranye ikiganiro n’abapolisi barenga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru  , akaba yavuze birambuye ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ndetse n’ibisabwa ngo bikomeze kubungwabungwa.

Iki kiganiro kikaba cyari mu murongo wo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Uwacu yagize ati:” Twageze kuri byinshi nk’igihugu kubera ko twahisemo umutekano nk’inkingi mu byo dukora byose, niyo mpamvu nk’abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, inkunga yanyu ku iterambere ry’iki gihugu ari ingenzi.”

Yakomeje asobanura amateka y’u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, urwo mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’urwa nyuma y’ubukoloni rwateguye rukanashyira mu bikorwa jenoside yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe nabi amahanga arebera.

Aha yagize ati:” U Rwanda rwongeye kuvuka bushya kandi kugirango rube aho ruri uyu munsi ni uko hari abitanze cyane. Intambwe tugezeho irashimishije ariko ntitwakwemera gutakaza igihe n’iyo cyaba gito kuko ibyo tugomba gukora bikiri byinshi.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana wari witabiriye icyo kiganiro, yabwiye abapolisi ko bagomba guhora biteguye guhangana n’ikibazo cyose kandi bakwiye kugikemura no gukora mu nyungu z’Abanyarwanda.

IGP Gasana yagize ati:” N’ubwo ibibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside ari bike, ntitwari dukwiye kugira na kimwe; Polisi y’u Rwanda ihora iharanira ko umuryango nyarwanda utarangwamo ingengabitekerezo ya jenoside.”

Icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangiye ku italiki ya 7 Mata 2017, aho abapolisi bari mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bw’amahoro bakomeje kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bijyanye no kwibuka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →