Kwibuka 23: Mukanyirigira yatinyuye uwamwiciye umugabo amusaba guhaguruka bagahoberana

Mukanyirigira Marcelina, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nyuma yo kwicirwa umugabo n’abana, uwamwiciye umugabo yamukuye mu isoni n’ikimwaro mu gihe cy’ibiganiro amusaba guhaguruka bagahoberana.

Marcelina Mukanyirigira, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 atuye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, akagari ka Nkingo umudugudu wa Mataba ariko Jenoside ikaba yarabaye atuye mu mudugudu wa Kamonyi.

Mukanyirigira, yatangarije intyoza.com ko mu biganiro byo kuri uyu wa 8 Mata 2017 muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imbere y’abaturage aho bari mu biganiro ngo yabonye uwamwiciye umugabo aba ariwe umusaba ko ahaguruka bagahoberana.

Mukanyirigira agira ati:” Mu busanzwe nagombaga kujya mu biganiro mu mudugudu ntuyemo ubu, ariko numvaga nshaka kujya mu mudugudu aho nsanga bamwe mu bantu Jenoside yabaye turi kumwe, nabonye umugabo wanyiciye umugabo aho twari duteraniye, yari amaze igihe ari muri TIGE n’igihe yaziye ntabwo nkizi, namubonye numva nishimiye kongera ku mubona agarutse mu muryango nyarwanda, yarireze ndetse yemera icyaha, yamfashije kumenya iby’urupfu rw’umugabo wanjye, naramubabariye, ni njye wamusabye ko ahaguruka tugahoberana.”

Mukanyirigira, avuga ko Jenoside yakorewe yayakiriye, ko ububabare yagize hejuru y’ibyo byose mu bihe bitari bimworoheye yanyuzemo yabashije kwiyakira kandi ngo yabikoze mu buryo bwo kubohora umutima we wari uremerewe, avuga ko yababariye uwamwiciye ko kandi yagombaga no kumutinyura niba we yari yifitemo gutinya.

Kimwe mu bikomeye bigora Mukanyirigira, avuga ko ari bamwe mu bantu bamwiciye umuryango aho ngo bamwe muribo imbabazi yabahaye batazakiriye ndetse ahubwo hakaba hari n’abamushinyaguriye bamubwira ko abana be bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe ubwe bazize. Ibi ngo bimushengura umutima.

Muhire Gonzage, uwishe umugabo wa Mukanyirigira yabwiye intyoza.com ko agendana isoni n’ikimwaro, gusa ngo yarishimye ubwo yatinyurwaga, agasabwaga nuwo yiciye umugabo guhaguruka muruhame bagahoberana, avuga ko yicuza amahano yakoze.

Agira ati:” Nemeye icyaha nakoze, nishe umugabo wa Marcelina, twakoresheje intwaro gakondo(Ubuhiri n’umuhini) nabisabiye imbabazi, narangije ibihano tariki ya 5 Werurwe 2017, numva mfite isoni n’ikimwaro, hari hashize imyaka isaga icyenda ntawe ubona undi, ejo mu biganiro yarantinyuye ansaba guhaguruka tugahoberana, numvise mbyishimiye, gusa numvise mfite isoni n’ibimwaro byinshi cyane imbereye.

Muhire, avuga ko bikomeye cyane, ko ndetse wumva ufite isoni n’ibimwaro kwibona imbere y’uwo wagiriye nabi, wiciye umugabo, umuryango, gusa ngo kongera kwemererwa kugaruka mu muryango akakirwa bimuremamo icyizere ndetse bikamuha imbaraga zo kumva agomba gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →