Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Abantu batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, mu karere ka Nyaruguru bakekwaho inyerezwa rya mudasobwa eshatu zirimo ebyiri zigenewe abanyeshuri muri gahunda ya Mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) n’indi imwe isanzwe (Laptop) by’Urwunge rw’amashuri rwa Munini.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko kugeza ubu abafunzwe bakekwaho iki cyaha ari: Sebagabo Vincent wayoboraga iri shuri, uwari uribereye umucungamari witwa Ndabakuranye Bonaventure, uwahigishaga witwa Nyangezi Bertin, uwari ushinzwe Ikoranabuhanga muri iki Kigo cy’ishuri witwa  Uwiringiyimana Claude na  Habarurema Apiane wari ushinzwe amasomo muri iri shuri.

CIP Hakizimana yagize ati,”Aba batanu bafashwe ku wa 10 Mata 2017 biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuyobozi mushya w’iri shuri nyuma yo kugenzura agasanga muri mudasobwa zigaragara mu mpapuro z’ihererekanyabubasha haburamo eshatu.”

Yakomeje agira ati,”Mu ihererekanyabubasha byagaragaye ko iki Kigo cy’ishuri gifite Mudasobwa 518 zigenewe abanyeshuri; ariko Umuyobozi wacyo mushya asuzumye asanga haburamo ebyiri. Byagaragaye kandi ko iri shuri rifite mudasobwa zisanzwe (Laptops) 11, ariko nyuma y’igenzura haboneka 10. Umuyobozi mushya waryo amaze kubura izo mudasobwa eshatu yabimenyesheje inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda yafashe ikanafunga aba batanu bakekwaho kuzinyereza.”

CIP Hakizimana yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bagize uruhare mu inyerezwa ry’izo mudasobwa, ndetse banafatwe.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Aba batanu bakurikira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu 12 bafungiwe mu turere twa Rwamagana na Gatsibo bakekwaho kunyereza Mudasobwa zagenewe abana zigera kuri 384.

Mu Ntara y’i Burasirazuba hamaze kubura mudasobwa zigenewe abana zisaga 1000 mu gihe izisaga 500 zimaze kubura mu turere umunani tw’Intara y’Amajyepfo.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje iperereza ku byaha bikorwa muri gahunda zitandukanye za Leta zigamijwe iterambere ry’abaturage zivugwamo imicungire mibi zirimo iya Mudasobwa imwe ku mwana, Gira Inka na VUP.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →