Abakozi ba Leta aho bari hose babujijwe kongera gusengera mu nyubako za Leta

Leta y’u Rwanda mu buryo butanyuze kuruhande yandikiye ibaruwa ireba buri mukozi wayo wese aho aherereye isaba ko amasengesho yakorerwaga mu nyubako zayo mu gihe cy’amasaha y’akazi bayibagirwa.

Mu itangazo rya Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 mata 2017 yashyize ahagaragara yandikiye abakozi bose ba Leta ndetse n’abakoresha babo mu nzego zitandukanye, yasabye ko amasengesho yakorerwaga mu nyubako za Leta aho ziri hose ahagarikwa, abasengaga basabwe kutongera kubikorera muri izi nyubako ahubwo bakubahiriza amasaha y’akazi nkuko itegeko rigena amasaha y’akazi mu Rwanda ribiteganya.

Muri iyi baruwa, Minisitiri w’intebe yamenyesheje iby’iki cyemezo inzego zitandukanye ariko kandi anamenyesha Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’umutwe w’abadepite, Perezida w’urukiko rw’ikirenga/ Perezida w’inama nkuru y’ubucamanza.

Ngiyi ibaruwa Minisitiri w’intebe yanditse asaba ihagarikwa ry’amasengesho mu nyubako za Leta aho ziri hose:

Nyuma y’iyi baruwa isaba abakozi bose guhagarika amasengesho mu nyubako za Leta, bamwe mu bakozi baganiriye n’intyoza.com ariko batemeye ko amazina yabo atangazwa, ntabwo babibona kimwe, bamwe bati bibangamiye abasengaga kuko isaha yabo yo kuruhuka bahitagamo kwiyegereza Imana batavuye aho bari, abandi nabo bakagaragaza ko ntacyo bibabwiye.

Umwe muri aba yagize ati:” none se ko babujije abakozi ba Leta gusengera mu nyubako za Leta, uzaba ashaka gukoresha isaha yahawe yo kuruhuka asenga atavuye mu kazi ntaraba abangamiwe, ko buri wese iriya saha ayikoramo icyo ashaka, hari abahitamo kuguma mu kazi kuko nta gahunda yindi bafite uretse gusenga, hari abajya murugo, hari abajya mu bindi bitewe n’impamvu za buri umwe, none ubwo ushaka kwisengera Imana ye ntabangamiwe.?

Undi mu baganiriye n’intyoza.com we avuga ko kuvanaho amasengesho no kuyagumishaho ntacyo bimubwiye, ko byose biri mu bushake bw’uwaguhaye akazi akanahitamo ibikorerwa mu kazi ke, ati:” ubwo nyine uzumva abangamiwe azahitamo ku kareka ajye gushaka aho bamwemerera ibyo ashaka cyangwa se akagumemo.”

Iki cyemezo cyo guhagarika abanyamasengesho mu nyubako za leta ntabwo kireba gusa abakirisitu nka bamwe bazwiho gukunda kugira amatsinda mato yo gusenga mu gihe cy’isaha bagenewe y’ikiruhuko, kireba kitarobanuye buri wese ukora ikitwa isengesho mu nyubako ya Leta yaba umukirisitu, umwisilamu n’abandi. Gusa nta bihano bigaragara muri iyi baruwa by’uzaba atubahirije ibyasabwe cyane ko abenshi babikoraga mu isaha bemerewe yo kuruhukamo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →