Ngororero: Imbuto y’ ibigori ya SIDICO yateje abahinzi igihombo

Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Bwira, akarere ka Ngororero mu ntara y’ Uburengerazuba baravuga ko guhinga imbuto nshya ya SIDICO byabateje igihombo. Ni mugihe izindi mbuto z’ibigori bahingaga ngo zabazaniraga umusaruro. Nyamara haba bo ndetse n’ubuyobozi ntawe uzi impamvu iyi mbuto yanzegutanga umusaruro.

Abaturage babiri cyangwa batatu uhuye nabo mu murenge wa bwira, akarer ka Ngororero ukabaganiriza kubigori n’aho baba baseka isura irahinduka. Bahita baguha ikiganiro cy’amaganya. Bavuga ku gihombo no kurumbya abahinze ibigori bahuye nacyo.

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’ abayobozi umuryango w’ abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS ukorera mu duce dutandukanye tw’ igihugu babivugaga bababaye.

Munyaneza Marcel, umuhinzi w’aho avuga ko ibintu byahindutse ugereranije na mbere bitewe n’uko umusaruro wagabanutse ku buryo bugaragara kubera iyi mbuto. Ati:’’Ubusanzwe, mbere igihe twahingaga imbuto ya buride (hybride) twarezaga cyane rwose rimwe na rimwe tugasagurira n’ amasoko ariko ubu no kubona agakoma ni ikibazo gikomeye.”

Undi muturage wo mu kagari ka Ruhindage atangaza ko umusaruro babonye ari muke cyane bitewe no guhinga imbuto batari bamenyereye.agira ati:”Ntawabisobanura ubu natwe byaraturenze, umusaruro wo rwose ni mucye cyane, none se niba narezaga tone y’ ibigori ubu nkaba narasaruye ibiro 200 ubwo urumva hatarimo igihombo gikomeye cyane? Gusa twarahombye bikomeye niba turasuhuka ntawamenya, none se nawe tekereza, umuntu yarezaga mbere ndetse akagira nibyo ahunika, none ubu n’impungure ntizipfa kuboneka. Ubwo rero urumva aho tugeze.”

Iyi mbuto bayihinze nyuma y’uko bari basanzwe bahinga imbuto ya buride hanyuma  ibaviramo kurumbya.

Igihombo ku bahinzi

Abahinzi bari barahawe na TUBURA ifumbire nka NPK ku birayi, DAP ku bigori na UREE yo kuhira ndetse n’ imbuto y’ ibigori bakazishyura ari uko imyaka yeze. Ushinzwe ubuhinzi n’ ubworozi mu murenge wa Bwira Nzarambaho Théogène yavuze ko iki kibazo hashize igihe kigaragaye ubwo TUBURA nk’ ishyirahamwe risanzwe ritanga imbuto y’ibigori yahinduye ikazana ubu bwoko bw’ibigori bwitwa SIDICO mu gihembwe cy’ ihinga B 2016.

Yagize ati:”Buri tangira ry’ igihembwe cy’ihinga TUBURA izana imbuto n’ inyongeramusaruro ikaziha abaturage bakazishyura ari uko igihe cyo gusarura kigeze.  Byashoboka rero ko iyo mbuto yari mbi cyangwa se akaba ari aba bahinzi baba barayibitse nabi bakayihinga itagifite ubuziranenge.”

Yongeyeho kandi ko impamvu igihombo cyabaye ari uko imbuto yaje itari imenyereye ubutaka bushyaririye bwo mu misozi ihanamye cyane ko bahawe inyongeramusaruro ndetse bakanigishwa uko zikoreshwa mu buhinzi mbere y’uko batangira guhinga.

N’ubwo uyu muyobozi avuga ko TUBURA itishyuje amafaranga y’ iyi mbuto abahinzi kubera iki gihombo, yaba abejeje n’abatarejeje kugeza ubu imiryango igera kuri 632 iracyagaragarwaho n’ingaruka zatewe n’ uyu musaruro muke. Nta bigori biri murugo ngo babirye cyangwa se babijyane ku isoko.

Gusa abaturage bavuga ko Leta yakwiga izindi ngamba kuko guhinga ibihingwa bitandukanye byatoranijwe nk’ ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ imyumbati no gukoresha inyongeramusaruro bidahagije kuko abaturage bemeza ko ubutaka bushariye bwo mu misozi miremire ihanamye bumaze gusaza dore ko butacyera cyane nka mbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Emmanuel

Umwanditsi

Learn More →