Abana bo mu Kagari ka Rugogwe, mu Murenge wa Ruramba ho mu Karere ka Nyaruguru, bakora urugendo rw’isaha imwe kugirango bagere ku iriba, rutuma bamwe muri bo basiba ishuri.
Ikibazo cy’amazi muri aka gace cyabaye ingume, ku buryo usanga abafite imbaraga bakora urugendo rurerure bagiye kuvoma. Abana nabo usanga bakora urwo rugendo ku buryo bamwe muri bo bahura n’íngorane zo gusiba ishuri, bitewe no kujya gushaka amazi mu bibaya biri munsi y’imisozi miremire ya Uwanyaninga na Rwaburura.
Umwe muri bo witwa Bayizere Fideri, wiga mu mwaka wa gatanu avuga ko akunze guhura n’ícyo kibazo. Ati ″Mbyuka mu gitondo cya kare, nkanjya kuvoma mu kibaya cy’umusozi wa Uwanyaninga, usanzwe unyerera cyane iyo imvura yaguye. Kugenda no kugaruka bintwara igihe kingana n’amasaha abiri. Rimwe na rimwe njya nsiba ishuri kuko mba nakererewe cyane.″
Mugenzi we Munyantore wiga mu wa gatandatu, avuga ko iyo amaze kuvoma amazi yo kunywa agerekaho no kwahira ubwatsi bw’inka, byiyongera ku bituma ashobora gukererwa. Uretse no gusiba ishuri, ngo hari n’abaritaye birirwa baragiye amatungo ku gasozi banasabwa kuyashora kure kubera ikibazo cy’amazi muri ako gace.
Abakuze bo muri aka gace basobanura ko ikibazo cyo kubona amazi meza gikomeje kubabera ingorabahizi. Uwitwa Delifina Mukansanga agira ati :″Umurenge wose wa Ruramba nta mazi meza ugira. Abaturage banywa amazi y’ibinamba. Bake nibo bashirika ubute, bakagenda urugendo rurerure bagiye kuvoma mazi ya kano ebyiri dufite.″
Amazi arakosha
Mukansanga, akomeza avuga ko iki kibazo gituma abana babo basiba ishuri ku buryo n’ugerageje kuyagura na we amuhenda. Ati ″Birababaje kubona abana basiba ishuri kuko batakaza igihe kirekire cyo kuvoma. Ijerikani imwe y’amazi y’isoko (kano) igura amafaranga y’u Rwanda 150. Ni nde se wayigura ko ayo mafaranga ari menshi!? Niyo mpamvu benshi bavoma amazi y’imigezi itemba″.
Uyu murenge unyuramo umuyoboro umwe w’amazi meza uturuka mu ishyamba rya Nyungwe ugana mu murenge wa Kibeho wubatsemo ibiro by’Akarere ka Nyaruguru.
Abaturage bo mu murenge wa Ruramba basaba abayobozi ko bashyira amavomo (robinet) hirya no hino mu murenge wabo, cyane cyane mu kagari ka Rugogwe kugirango amazi meza abagereho.
Uwitwa Muhimpundu Arivera asanga nibikorwa gutyo bizatuma abana babo batongera gusiba ishuri.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ruramba, Niyibizi Modeste yemera ko ibura ry’amazi rifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’abaturage muri rusange no ku myigire y’abana by’umwihariko.
Agira ati:″Abana benshi bitabira ishuri ariko bamwe na bamwe barakererwa cyane cyangwa se bakarisiba. Iyo tubabajije, batubwira ko babanza kuvoma ndetse no kwahirira amatungo mbere yo kujya ku ishuri.″
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ) mu murenge wa Ruramba, Nerekimana Bernard yemeza ko hari ubuvugizi bukorwa kugira ngo utugari twose tugize umurenge wa Ruramba tubone amazi meza.
Agira ati:″Mu minsi iri imbere amazi azaboneka mu kagari ka Rugogwe, abana ntibazongera guta ishuri kuko biterwa nuko babanza kujya kuvoma mu bikombe by’imisozi miremire mbere yo kujya kwiga.”
Kuba abatuye mu Murenge wa Ruramba badafite amazi meza bituma hari gahunda z’iterambere z’igihugu zitagerwaho vuba, zirimo isuku n’isukura bikemangwa muri uyu murenge.
Umurenge wa Ruramba, ufite imidugudu 21, utugari 5 n’abaturage 17 948. Uyu murenge ubarizwamo amashuli 3 yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (9 YBE) n’ayisumbuye 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema Jeanne