Kwibuka 23: Ni iki kihishe mu guceceka kw’ibiganiro bya Siporo mu gihe cyo kwibuka

Mu gihe cy’icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ibiganiro by’imikino bisanzwe bitambuka mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birabura, bitera bamwe kwibaza imvano yabyo, impamvu bidahuzwa n’amateka ya Jenoside, bamwe mu bakora ibi biganiro n’ababikurikira bafite uko babona iki kibazo.

Ibigabiro by’imikino cyangwa se Siporo muri rusanjye bitambuka mu bitangazamakuru binyuranye dore ko binakundwa n’abatari bacye, mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 birabura, imvano yo kuba ibi biganiro bihagarara ivugwa mu buryo butandukanye, bamwe bati ni ubucyene bw’abakora ibi biganiro mu kubitegura abandi nabo bati ababikora babona akanya ko kwiruhukira kuko badakunda ibiganiro bisaba kwicara ngo utegure witonze n’ibindi.

Umuturage waganiriye n’intyoza.com ariko agasaba ko amazina ye adatangazwa yagize ati:” Ibiganiro bya Siporo cyangwa by’imikino turabikunda cyane, abanyamakuru babikora ni bamwe mubakunzwe, igihe cy’icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi turababura, twibaza ko bitakagombye guhagarara kuko hari byinshi batubwira; nk’amateka y’abari abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe cyangwa abandi bafite aho bahurira n’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko imikino cyangwa se Siporo yari imeze n’ingaruka yagize kubera Jenoside, ibikorwa remezo bitandukanye byagezweho n’ingaruka za Jenoside n’ibindi, hari byinshi byo kuvuga ariko ntabwo tuzi impamvu tubabura muri iki gihe.”

Kayigamba, umunyamakuru kuri Radiyo na TV 1, ahamya ko ibiganiro nk’ibi birebana no guhuza imikino na Jenoside yakorewe abatutsi ngo bikozwe mu masaha asanzwe amenyerewemo ibiganiro bya Siporo cyangwa imikino ngo byaba ari byiza, gusa avuga ko hari imbogamizi.

Agira ati:” ni byiza bibaye bikozwe, gusa ntabwo biba byoroshye kuko ntabwo mucyunamo wabona ibyo uvugaho kuva kuwa mbere kugera kuwundi wambere, byakabaye byiza ko tudahagarara, ariko usanga nta byinshi wabona ukora, ikindi kandi ubuyobozi bw’ibitangazamakuru dukorera bugomba kubigiramo uruhare, noneho nkatwe dukorera Televiziyo kubona amashusho ntabwo byoroshye.”

Rutamu Elie Joe, umunyamakuru mu biganiro bya Siporo yabwiye intyoza.com ati:” Biterwa n’amaradiyo na gahunda, babikoze byaba ari byiza, gusa niba abantu babishaka n’ubundi nibo dukorera, ni igitekerezo cyiza nubwo bitoroshye kuko bisaba gutegura, gucukumbura, amagambo ukoreshwa, bizaterwa n’amaradiyo, gusa bisaba ko abantu bajya babitegura mbere atari bimwe bihita ako kanya duhana amajambo n’abatwumva.”

Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru akaba n’umwe mu bayobozi kuri City Radio, ku giti cye abona hari icyuho mubakora ibi biganiro, kuri we ngo ibyo gukora abona bitabuze, agira ati:” Ibyo kuvuga birahari, hari abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abahoze bakina cyera barokotse Jenoside, abo batanga ubuhamya bw’uko ibintu byagenze, bakavuga uko bahagaze muri iyi minsi, ese barongeye bariyubaka, hatumirwa abasesenguzi bakareba ese siporo uruhare rwayo rwabaye uruhe mu kongera kubaka umuryango nyarwanda, kongera kunywanisha abanyarwanda, ya masaha yabo mu by’ukuri urabona ko apfa ubusa.”

Icyo natanga nk’ikifuzo nama ni uko abayobozi b’ibitangazamakuru bakwikubita agashyi ubutaha ibiganiro bihuza Jenoside na Siporo, ibihuza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bikaboneka kandi birahari usibye ubunebwe gusa.”

Mutuyeyezu, avuga kandi ko kubwe abona habaho igisa no gushaka kwiruhukira kw’abanyamakuru bakora ibi biganiro, kuko babona ko batabona umwanya wo gukoresha amagambo cyangwa imvugo bakoresha mu biganiro byabo, bamenyereye kuvuga batebya, barasererezanya, bagira abo bibasira, umuco wo gukora inkuru ifata impande zombi, itabogamye ntawo.

Akomeza avuga ko akenshi ibyo bavuga usanga ibyinshi ari ibitekerezo byabo bwite, ibindi ngo ni ibyo bakura ku mbuga nkoranyambaga, kuri murandasi cyangwa internet, ubundi ugasanga barajya impaka ubwabo, gufata umwanya ngo bakore inkuru cyangwa ibiganiro ku byo Jenoside yangije, abishwe kubera Jenoside yakorewe Abatutsi babarizwaga muri Siporo, guhuza imikino na Jenoside yakorewe abatutsi babona atari ibintu byabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →