Kwibuka 23: Amagambo n’ibikorwa bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside bisize 24 batawe muri yombi

Guhera ku itariki ya mbere Mata kugera kuya 14 Mata 2017 Polisi y’u Rwamda iratangaza ko yataye muri yombi abantu 24 mu bice bitandukanye by’igihugu aho bose bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku Ingengabitekerezo ya Jenoside byaba mu magamo cyangwa se ibikorwa bakoze.

ACP Theos Badege, aganira n’intyoza.com kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mata 2017 yahamije bidasubirwaho ko abantu 24 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku magambo n’ibikorwa bakoze.

ACP Badege, avuga ko nubwo aba bantu 24 batawe muri yombi bitavuga ko muri rusange hari icyahungabanije umutekano mu Rwanda. avuga kandi ko ugereranije n’umwaka ushize ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse mu buryo bugaragara.

Yagize ati:” byaragabanutse rwose, haba mu mubare ndetse no mubukana, byagabanutseho nka 50% ugereranije n’umwaka ushize.” ACP Badege, akomeza avuga ko kuva tariki ya mbere Mata kugeza uyu munsi tariki ya 14 Mata 2017 umubare munini w’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside  ari uw’abamagambo, imvugo, zaba izo abantu babwirana cyangwa bohererezanya k’ubutumwa.

ACP Theos Badege, avuga kandi ko muri ibi bikorwa by’aba bantu uko ari 24 harimo urugero rumwe rwo gutema inka( Kicukiro), hari urundi rugero rwo kugerageza gutwika inzu y’uwacitse ku icumu( muri Rubavu) ariko ngo baratabaye bahita bayizimya ndetse n’ababikoze bahita batabwa muri yombi kuko bari bakiri hafi aho bihishe murutoki.

ACP Theos Badege, yatangarije intyoza.com kandi ko ku kibazo cy’uwacitse ku icumu wishwe muri Kicukiro, Polisi itaragira umwanzuro igifataho kuko bikiri mu iperereza ndetse hakiri kare kuko hataramenyekana neza abamwishe ndetse n’icyari kibyihishe inyuma kugira ngo bagire aho bayinjiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →