Nyuma yo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 Minisiteri ifite amashuri mu nshingano zayo-MINEDUC yatangaje igihe cy’itangira ry’amashuri igihembwe cya kabiri inihanangiriza abo bireba ibasaba kwitwararika mu kubahiriza gahunda.
Minisiteri y’uburezi, MINEDUC yatangaje ku mugaragaro igihe cy’itangira ry’amashuri, igihembwe cya kabiri. Yemeza ko amasomo agomba gutangira tariki ya 18 Mata 2017. Abarebwa n’itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri bose babimenyeshejwe kugira ngo bitegure hatabayeho gutungurwa.
Minisiteri y’uburezi yamenyesheje buri wese bireba kugira ngo yitegure, yibukije; abayobozi b’ibigo by’amashuri, Abarezi, Ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abagize amashyirahamwe akora umwuga wo gutwara abantu mu ngendo zitandukanye ko amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017 azatangira kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.
Nkuko iyi Minisiteri ibitangaza, gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga mu bigo bibacumbikira iteye itya:
Kuwa mbere, tariki ya 17 Mata 2017
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa:
- Nyanza, Kamonyi, Huye na Muhangamu Ntara y’Amajyepfo,
- Rusizi na Nyamashekemu Ntara y’Iburengerazuba,
- Nyarugenge, Kicukiro na Gasabomu Mujyi wa Kigali.
Kuwa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2017
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa:
- Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabemu Ntara y’Amajyepfo,
- Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihumu Ntara y’Iburengerazuba
Kuwa gatatu, tariki ya 19 Mata 2017
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru na y’Iburasirazuba.
Minisiteri y”uburezi iributsa kandi ko:
- Buri mwana agomba kuba yambaye Umwambaro w’ishuri umuranga “Uniform” anafite ikarita y’ishuri;
- Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bo ku bigo bayobora;
- Ababyeyi baributswa kandi ko umunyeshuri utubahirije umunsi yagombaga kugerera ku ishuri yakirwa ari uko azanye umubyeyi we.
Ingengabihe y’amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017 nkuko MINEDUC yabitangaje, igizwe n’ibyumweru 39 byose bigabanije mu bihembwe bitatu.
Igihembwe cya mbere ari nacyo gito, kigizwe n’ibyumweru 10, cyatangiye guhera tariki ya 23 Mutarama 2017, kirangira tariki ya 31 Werurwe 2017; Igihembwe cya kabiri gifite kumara ibyumweru 15 ni nacyo kiruta ibindi, kizatangira tariki ya 17 Mata 2017, gisozwe tariki 29 Nyakanga 2017.
Igihembwe cya gatatu cyo kizagira ibyumweru 14, kikazatangira tariki 14 Kanama 2017, gisozwe tariki 18 Ugushyingo 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com