Rwamagana: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bazira amafaranga y’amahimbano
Ku itariki ya 14 Mata 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yafashe abagabo babiri bakekwaho gutunga no gukoresha amafaranga y’amahimbano. Uwo bashakaga kubikaho urusyo yitabaje abaturage abagabo babata muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari Ndinda Jacques w’imyaka 40 na mugenzi we Mberwa Augustin w’imyaka 22. Bafatiwe mu kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire; ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye y’ayo mafaranga y’amahimbano.
IP Kayigi asobanura uko bafashwe yagize ati:” byari mu masaha y’igicamunsi, aba bagabo uko ari babibri binjiye mu iduka ry’umugore ucuruza ibicuruzwa bitandukanye mu mudugudu wa Ntunga. Bamubajije uko umuti usanzwe usukura amenyo ugura arababwira, hanyuma bamwishyura inoti y’amafaranga ibihumbi bitanu arabagarurira bahita basohoka baragenda. Ariko yahise agira amakenga y’inoti yahawe nyuma yo kuyitegereza”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba yakomeje avuga ko uyu mugore yahamagaye abantu bari hafi aho barimo abamotari abereka iyo noti, hanyuma bahita bakurikirana abo bagabo babafatana n’indi noti y’ibihumbi 5 nayo y’impimbano.
IP Kayigi atanga ubutumwa agira ati:” N’ubwo ibikorwa byo gukoresha amafaranga y’amahimbano bitari ku rwego runini, haracyari bamwe bagenda babifatirwamo. Turasaba ko abafite aho bahurira n’amafaranga mu bikorwa byabo bya buri munsi birimo ubucuruzi, gutanga serivisi zo kohereza amafaranga no kuyakira ku bakorera ibigo by’itumanaho n’abandi, kwitonda bakajya basuzuma neza amafaranga bahawe kuko hari ubwo abakora ibikorwa bibi byavuzwe hejuru bashobora kubaha ayo mafaranga y’amahimbano nk’uko byagiye bigaragara ku bagiye babifatirwamo”.
Yakomeje avuga ko amafaranga y’amakorano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu n’abaturage muri rusange, bityo ashimira abaturage ku bufatanye bwabo mu gufata abo banyabyaha n’abandi; asaba ko ubu bufatanye n’imikoranire myiza byakomeza.
Gukoresha cyangwa gukwirakwiza amafaranga y’amakorano bihanwa n’amategeko nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 604 aho igira iti:” Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com