Abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda
Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata, abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Ngororero na Nyarugenge.
Abafashwe ni Nzabihimana Etienne w’imyaka 20 ukomoka mu murenge wa Sovu akarere ka Ngororero wafatanywe udupfunyika 54 tw’urumogi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu na Nyirambegeti Consolee w’imyaka 34, akaba akomoka mu kagari ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge, we akaba yafatanywe udupfunyika 114 tw’urumogi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ugereranyije no mu bihe bishize ibiyobyabwenge biri kugabanuka mu mujyi wa Kigali, ariko ko nubwo bigabanuka bihanangiriza abantu bose bakibicuruza cyangwa bakibinywa.
Yavuze ati:”Abafatirwa mu byaha bigendanye n’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu mujyi wa Kigali baragabanuka ugereranyije n’ababifatirwagamo mu bihe byashize, nyamara ntidukwiye kugabanya ingufu twari twarashyize mu kubirwanya, ahubwo turasaba buri muntu wese waba ufite amakuru y’ucuruza cyangwa unywa ibiyobyabwenge kuyageza kuri Polisi imwegereye cyangwa ku zindi nzego dufatanya mu gucunga umutekano.”
Yashishikarije abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari bibi bikaba binateza ubukene mu miryango, kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyagateje umuryango imbere abigura ibitagira umumaro ahubwo bimwangiririza ubuzima.
SP Hitayezu yashimiye abaturage bagira uruhare mu gufata abanyabyaha, agakomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso, kandi ikaba itazigera yihanganira na rimwe abanywa n’abacuruza urumogi kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ingingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com