Muhanga: Umugabo yatemye mugenzi we n’umupanga aramwica
Pascal Ntezimana umuturage utuye mu murenge wa Rugendabari, mu kagari ka Gasave yishe umugabo mugenzi we witwa Patrick Ndikumwenayo amutemye n’umupanga. Uko ari babiri bari basangiye inzoga, nyuma yo gukora amahano yatorotse ariko aza gutabwa muri yombi.
CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yahamirije intyoza.com amakuru y’urupfu rwa Patrick Ndikumwenayo ndetse ko yishwe atemwe na mugenzi we witwa Pascal Ntezimana bari basangiye.
CIP Hakizimana yagize ati:” Byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017 ahagana saa tatu z’ijoro, bose bari basangiye inzoga banyoye, baza gutongana bageze munzira bararwana hanyuma uyu Ntezimana Pascal akubita umupanga Patrick Ndikumwenayo ahita amwica.”
Amakuru agera ku intyoza.com ndetse akaba yahamijwe na CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, ahamya ko nyakwigendera yaba yarigeze gukubitira uyu Ntezimana mu kirombe cy’amabuye mu bihe byashize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CIP Hakizimana, akomeza avuga ko nyuma y’uko Ntezimana abonye amaze gutema Ndikumwenayo akamwica ngo yahise ahunga ariko nyuma baramushakisha kugera bamutaye muri yombi, ubu ari mu maboko ya Polisi.
CIP Andre Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko ubu bwicanyi bwabereye mu murenge wa Rugendabari akagari ka Gasave mu mudugudu wa Gasharu, avuga kandi ko mu gihe Pascal Ntezimana yahamwa n’icyaha cyo kwica yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
CIP Andre Hakizimana, avuga ko Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage bose kubana mu mahoro, gutanga amakuru, kwifashisha inshuti n’umuryango mu gihe ubwabo byabananiye, kwegera se ubuyobozi mu gihe babona ko izindi nzira zananiranye. Avuga ko nta mpamvu nimwe yatuma umuntu ahohotera mugenzi we mu buryo ubwo aribwo bwose, ko abantu bakwiye guharanira ibibateza imbere n’ibiteza imbere igihugu, bashyira imbaraga zabo mu bifite umumaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com