Kubufatanye bwa Polisi n’abaturage, batatu bacuruzaga ibiyobyabwenga batawe muri yombi

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko Ndayisaba Tharcisse w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu kagari ka Mukungu, umurenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, wari usanzwe ushakishwa kubera ibikorwa byo gucuruza urumogi, yafashwe ku mugoroba w’ejo nyuma y’aho Polisi ikorera muri kariya gace ihawe amakuru n’umuturage ko Ndayisaba yaba arimo kurucuruza, ahita afatirwa mu cyuho afite ibiro bitandatu mu nzu.

Abandi ni Munezero Franck w’imyaka 27 na Bizumutima Patrick w’imyaka 30 bafatiwe mu modoka, mu kagari ka Kabarore, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, bafatanywe buri wese amakarito abiri abiri ya Zebra Waragi, inzoga zitemewe, bari bakuye mu murenge wa Matimba.

Ni nyuma y’uko umuturage bari bicaranye mu modoka ahaye ubutumwa bugufi (SMS) Polisi ikorera mu murenge wa Kabarore, igahagarika imodoka itwara abagenzi yerekezaga I Kigali, bagahita basanganwa ibikapu bibiri birimo ziriya nzoga, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza ryatangiye.

Kuri ibi bikorwa byombi, CIP Hakizimana yavuze ko urumogi, ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda ari umuzi w’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yagize ati: “Kubishoramo amafaranga n’ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa. Ingaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, hanyuma agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora. Ibi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo n’igihugu muri rusange”.

CIP Hakizimana yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda. Yibukije by’umwihariko ko kunywa kanyanga n’urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda uretse kuba ari icyaha bigira ingaruka mbi ku buzima.

Asoza, yaboneyeho gushimira abaturage bagize uruhare mu ifatwa rya bariya bafashwe aho yagize ati:” Iyi ni intambwe ishimishije kandi igaragaza ko abaturage basobanukiwe ko kurwanya ibyaha n’ibitemewe n’amategeko bitareba gusa inzego zishinzwe umutekano, ko nabo bagomba kubigiramo uruhare rugaragara.”

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ibihano ku byaha bivuzwe haruguru bihanishwa ibihano kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi Magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →