Rusizi: DASSO yajyanwe mubitaro nyuma yo gutemwa n’umuturage akoresheje umupanga

DASSO Ndahagaze Venuste, yatemwe n’umuturage amukomeretsa mugahanga ubwo we n’abo bari kumwe bageragezaga kumusenyera inzu yubatse aho bivugwa ko yayubatse mu kajagari, muburyo bunyuranije n’amategeko.

Amakuru agera ku intyoza.com ndetse akanashimangirwa n’inzego zishinzwe umutekano (Polisi) arahamya ko DASSO Ndahagaze Venuste yatemwe n’umuturage akamukomeretsa mu gahanga akoresheje umupanga ubwo we n’abakozi bari kumwe bajyaga gusenya inzu y’uyu muturage.

Gutemwa kwa DASSO Ndahagaze Venuste, byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2017 mu masaha ya mugitondo mu murenge wa Kamembe Akagari ka Ruganda, yari mu kazi hamwe n’abandi bakozi barimo gusenya inzu bivugwa ko zubatswe mu kajagari.

CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba yahamirije intyoza.com ko itemwa rya DASSO Ndahagaze Venuste ari ukuri, ko yatemwe n’umuturage mu gihe bamusenyeraga inzu bivugwa ko yubatswe mukajagari.

CIP Kanamugire yagize ati:” Uyu muturage, bariho bamubuza kubaka muburyo butemewe hanyuma aramutema. Hari amategeko arengera uwahohotewe hakaba n’amategeko ahana uyu wamutemye.”

Akomeza avuga ko hari iperereza rigikorwa ngo hamenyekane uburyo yamutemyemo, niba yamusanze aho yari ahagaze cyangwa se yaba yamwirutseho kuko ngo haravugwa byinshi bitandukanye.

Uyu muturage watemye DASSO yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya kamembe, mu gihe DASSO we yahise ajyanwa byihuse ku bitaro bya gihundwe kugira ngo avurwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, CIP Kanamugire yatangarije intyoza.com kandi ko uyu muturage watemye DASSO mu gihe yahamwa n’icyaha yahanwa hifashishijwe ingingo y’ 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ku cyaha cyo gukomeretsa ku bushake kuburyo bubabaza, ivuga ku bihano biva ku mezi atandatu kugeza ku myaka 2 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kubihumbi magana atanu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →