Ubwo abantu barimo binezeza mu gitaramo cyakwitwa nk’iserukira muco ry’indirimbo (festival de musique Coachella) umugabo w’umujura yibye telefone zihenze zigera mu ijana ariko aza gufatishwa na Porogaramu ya Find my Phone (Mbonera cyangwa nshakira terefone) yashyizwe muri telefone za smartphones.
Ni muri Amerika-California, muri week-end ishize mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 14 Mata 2017 ubwo abantu barimo bishima, babyina mu gitaramo cy’indirimbo umuntu yakwita nk’iserukiramuco ry’indirimbo, abantu bishimaga babyina umujura nawe apanga ku bacucura, telefone zigera mu ijana yaziteye uruhago rwe azikubita kubitugu hagenda we.
Nyuma y’ibirori, benshi mu bari babyitabiriye bashidutse telefone ntazo bafite, mu kuzishaka bakazibura, bitabaje abashinzwe umutekano maze ku bw’amahirwe kubera agaporogaramu bashyize muri telefone kitwa find my phone habasha kumenyekana aho telefone ziherereye maze umujura atabwa muri yombi.
Renaldo De Jesus Henao, umugabo w’imyaka 36 y’amavuko nkuko tubikesha slate.fr niwe abashinzwe umutekano bataye muri yombi nyuma yo gukoresha kariya ga porogaramu ka find my phone gafasha mu kumenya aho telefone wabuze iherereye naho haba hashize imyaka yarabuze.
Renaldo De Jesus, ukekwaho kwiba izi telefone dore ko atakwitwa umujura nta mategeko arabimuhamya, yaje kurekurwa na Polisi nyuma yo gutanga ingwate y’amafaranga y’amadolari ya America ibihumbi icumi (10,000$), hategerejwe igihe azagerezwa imbere y’ubutabera.
Nyuma y’iki gikorwa, abantu bagiriwe inama ko mu gihe bagiye ahantu hateraniye abantu benshi cyangwa ahandi, ko bajya birinda gutwara ibyangombwa mu mifuka y’inyuma, ahubwo bakabishyira imbere ndetse bakagerageza uburyo bibikwa bitandukanye cyane ku bifite agaciro kugira ngo habaye ukwibwa cyangwa gutakara bye kuba byaburira rimwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com