• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kayonza: Abayobozi b’inzego z’ibanze bakanguriwe kurengera uburenganzira bw’umwana

Umwanditsi
April 23, 2017

Abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze, bagiranye inama na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza bakangurirwa kurengera uburenganzira bw’umwana no kwita cyane ku mugoroba w’ababyeyi nk’imwe mu nzira ikemurirwamo ibibazo bitari bicye byo mu muryango.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza yagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye b’aka karere, baganira uko bakurikirana ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa aho bakorera, bakanakurikirana  imikorere y’umugoroba w’ababyeyi no kuwuha imbaraga kuko byamaze kugaragara ko ari urubuga abaturage baganiriramo ibibazo biri hagati y’abagize umuryango n’abantu muri rusange, bakabikemura, umutekano ukarushaho kuba mwiza mu gihugu.

Abitabiriye inama ni abayobozi b’utugari tugize aka karere, n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Kayonza. Inama yarabereye mu cyumba cy’inama cya hoteli yitwa Eastern country Hotel.

Atangiza inama, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harelimana J Damascene, yasabye aba bayobozi kwegera abaturage, bakamenya uko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa aho bakorera kuko umwana ariwe muyobozi w’ejo w’u Rwanda.

Aha yaravuze ati:”Ntidukwiye kwicara tugatuza tubona aho tuyobora hari abana batajya mu ishuri cyangwa bakoreshwa imirimo ivunanye, tugomba guharanira ko uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese bwubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.”

Harelimana yavuze ko hari ababyeyi bamwe bahitamo kuvana abana  babo mu ishuri atari uko babuze ubushobozi bwo kubabonera ibyangombwa, ahubwo ari  kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe, asaba aba bayobozi ko ibi byacika.

Muri iyo nama, umupolisi ushinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kayonza Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya, yasabye aba bayobozi guha imbaraga umugoroba w’ababyeyi kuko ariho hakemurirwa amakimbirane, kandi ntibawuharire abagore gusa ndetse nabo nk’abayobozi bakajya bawitabira.

Aha yarababwiye ati:”Umugoroba w’ababyeyi ntukwiye gufatwa nk’aho ureba abagore gusa, imiryango ifite ubushobozi buke, cyangwa abatarize. Twese nk’abayobozi mu midugudu dutuyemo dukwiye kumenya iminsi abaturage bateranira mu mugoroba w’ababyeyi, tukawitabira tukabagira inama zibubaka tukanabafasha gukemuriramo amakimbirane.”

Aba bayobozi basoje inama bemeranyijwe ko bagiye guhagurukira kurengera uburenganzira bw’umwana kandi bakanitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ari urubuga rwiza rwo gukemura ibibazo bitandukanye mu muryango mugari nyarwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga