Rulindo: Polisi yafatanye umugabo ibiro 28 by’amabuye y’agaciro ya Wolufuramu

Ubwo Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yari iri mu kazi kayo gasanzwe ko gucunga umutekano, yafatiye mu modoka yavaga mu karere ka Musanze yerekeza i Kigali ibiro makumyabiri n’umunani (28kgs) by’amabuye y’agaciro yitwa Wolufuramu.

Uwafatanywe aya mabuye y’agaciro ni Nsengiyumva Innocent w’imyaka 33 y’amavuko, amaze gufatwa akaba yavuze ko asanzwe akora muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro ikorera mu karere ka Burera na Gicumbi, aya yari afite akaba yari ayashyiriye umukoresha we i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko abaturage bari mu modoka yavaga Musanze aribo bahaye amakuru Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ko hari umugenzi uri mu modoka barimo upakiye amabuye y’agaciro kandi nta byangombwa byayo afite, nibwo bayihagaritse bayasangamo, babajije nsengiyumva ibyangombwa byayo ntiyabyerekana, baramufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntarabana.

IP Gasasira yagiriye inama kandi abacuruza aya mabuye adafite ibyangombwa ko bitemewe kandi bazabihanirwa, bityo bakaba bakwiye kubireka, ahubwo bagashaka ibyangombwa kuko Leta nayo yiteguye korohereza  abikorera mu buryo bwose kugirango ubucuruzi bwabo bugende neza.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →