Inkongi y’umuriro yibasiye zimwe mu nyubako zo mu Gakinjiro ka Gisozi, Polisi hari icyo ivuga

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2017 mu buryo butunguranye, inkongi y’umuriro yibasiye zimwe mu nyubako ziherereye hafi y’umuturirwa w’ishyirahamwe ADARWA mu gakinjiro ka Gisozi.

Zimwe mu nyubako z’ubucuruzi ziherereye mu gakinjiro ka Gisozi haruguru y’umuhanda wa kaburimbo ugana kagugu iruhande rw’inzu y’amagorofa y’ishyirahamwe ADARWA zafashwe n’inkongi y’umuriro bene gukoreramo bamwe bari bahageze barwana no kugira bimwe mu bicuruzwa basohora ngo barebe ko bagira ibyo baramira.

Ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe ibyo kuzimya inkongi z’imiriro hamwe n’ibimodoka byaryo byabugenewe mu kwifashishwa kuzimya inkongi z’imiriro nibo bagobotse aba bacuruzi batangira kuzimya umuriro.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku murongo wa terefone ngendanwa yatangarije intyoza.com ko iby’iyi nkongi y’umuriro kuri amwe mu mazu akorerwamo ubucuruzi mu gakinjiro ka Gisozi kugeza ubu hakekwa umuriro w’amashanyara kuba ariwo ntandaro.

Agaciro ndetse n’ingano y’ibyangijwe n’iyi nkongi y’umuriro yadutse muri amwe mu mazu y’ubucuruzi mu gakinjiro ka Gisozi kugeza ubu ntabwo byari byatangazwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →